Nyuma y’uko hagiye hatorwa ba nyampinga batandukanye haba mu bigo by’amashuri ya za kaminuza n’amashuri makuru, ndetse no mu rwego rw’igihugu, ubu harimo haraba andi marushanwa ya Nyampinga ufite intego muri za kaminuza , cyangwa ”Miss Gender University” mu ndimi z’amahanga.
Aya marushanwa azafasha abari kwigirira ikizere no guharanira iterambere ryabo, nk’uko bitangazwa na Bizimana Albert, umuhuzabikorwa urimo kuyategura.
Bizimana agira ati ”Miss Gender university ni igikorwa ngaruka mwaka cyateguwe na Ikaze Agency Ltd, kikaba kigamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu rubyiruko cyane cyane mu mashuri yaza kaminizuza n’amashuri makuru”.
Bizimana yatangarije IGIHE ko kugeza ubu hamaze gutoranywa abakobwa bagera kuri 34, bavuye mu makaminuza n’amashuri makuru 15 yo mu Rwanda, bakaba barimo batorwa kurubuga rwa www.ikazeagency.rw
Iki gikorwa kirimo kitabirwa n’urubyiruko, mu cyumweru kimwe batangiye gutora ubu uwa mbere amaze gutorwa n’abantu barenga 13,000.
ku itariki ya 20 Gashyantare 2013 ni bwo hazatoranywa uzaba wagize amajwi menshi , ni ukuvuga abakobwa 15 bazahagarariza kaminuza cyangwa ishuri bigamo.
Igikorwa nyamukuru cyo gutora uzaba yahize abandi muri kaminuza 15 kizaba kuwa 9 Werurwe 2013 muri Petit Stade i Remera.



















TANGA IGITEKEREZO