00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi banze ko hatorwa Nyampinga muri APACE

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 18 October 2013 saa 10:59
Yasuwe :

Ubwo byari biteganijwe ko tariki 12 Ukwakira mu ishuri ryisumbuye rya APACE hatorwa Nyampinga urihagarariye, ntibyabaye ndetse ntibateganya ko yatorwa ku bw’icyifuzo cy’ababyeyi baharerera.
Abakobwa bagera kuri 15 bari bamaze igihe igihe bitoza ntibyabashje kuba bitewe nuko ababyeyi nyuma yo kumenya ko byakwiye mu itangazamakuru, bahitamo kubihagarika bitewe n’mpamvu umuyobozi w‘iri shuri yatangarije IGIHE.
Ati “Ababyeyi barerera muri iri shuri nibo bifuje ko Nyampinga w’iri shuri (…)

Ubwo byari biteganijwe ko tariki 12 Ukwakira mu ishuri ryisumbuye rya APACE hatorwa Nyampinga urihagarariye, ntibyabaye ndetse ntibateganya ko yatorwa ku bw’icyifuzo cy’ababyeyi baharerera.

Hari hamaze gutangazwa ko hazatorwa Nyampinga APACE ariko nyuma ababyeyi barabyanga

Abakobwa bagera kuri 15 bari bamaze igihe igihe bitoza ntibyabashje kuba bitewe nuko ababyeyi nyuma yo kumenya ko byakwiye mu itangazamakuru, bahitamo kubihagarika bitewe n’mpamvu umuyobozi w‘iri shuri yatangarije IGIHE.

Ati “Ababyeyi barerera muri iri shuri nibo bifuje ko Nyampinga w’iri shuri atatorwa bitewe nuko mu ishuri ry’abadive amarushanwa nk’aya batayemera kandi ishuri ni iry’ababyeyi”.

Bivugwa ariko ko hari bamwe mu babyeyi batishimiye iby’aya marushanwa bavuga ko yararura abana babo, kandi ko bakiri bato.

Aba banyeshuri batozwaga n’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda, Ariane Umurerwa, ariko baza guhagarikwa ababyeyi basaba ko byahindurwamo irindi rushanwa.

Umuyobozi w’iri shuri yatangaje ko bahise bategura guhemba amashuri yagiye yitwara neza mu gukira ikinyabupfura, imitsindire mu ishuri, isuku n’ibindi, ari nabwo bahembwe kuwa gatandatu tariki 12 Ukwakira, ishuri ryahize ayandi muri ibi byose rikaba iry’umwaka wa gatanu w’ibijyanye na mudasobwa n’icungamutungo C (5é Computer Science and management).

Hahembwe kandi n’abatsinze kurusha abandi mu masomo.

Iri shuri rya APACE ryigamo umuhanzi Christopher, ryizweho n’abandi bahanzi barimo Knowless, Producer Clement Ishimwe, Producer Devydanko, Kamichi, Tonzi, Aline Gahongayire n’abandi.

Ngaba abakobwa bari bitezweho kuvamo Nyampinga APACE
Aha aba bakobwa bari batoranyijwe bari batangiye imyitozo yo kumenya kugenda no gusubiza
Abakobwa bari bamaze gutoranywa ngo bakurwemo Nyampinga APACE

Reba aba banyeshuri bari mu myitozo:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages