00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 11 ba PGGSS III berekeje i Karongi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 31 May 2013 saa 09:58
Yasuwe :

Abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III baraye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba aho bitegura gukorera igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.
Umuhanzi Senderi International Hit niwe utaje muri aba bahanzi, ariko nawe biteganijwe ko ahagera kur iuyu wa Gatandatu.
Aba bahanzi bazataramira Abanyakarongi guhera i saa saba mu Mujyi ahitwa ku kibuga cy’umupira w’amaguru.
Igitaramo kizarangira ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, aho abahanzi bazahita berekeza mu mujyi wa Kigali. (…)

Abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III baraye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba aho bitegura gukorera igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.

Umuhanzi Senderi International Hit niwe utaje muri aba bahanzi, ariko nawe biteganijwe ko ahagera kur iuyu wa Gatandatu.

Aba bahanzi bazataramira Abanyakarongi guhera i saa saba mu Mujyi ahitwa ku kibuga cy’umupira w’amaguru.

Igitaramo kizarangira ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, aho abahanzi bazahita berekeza mu mujyi wa Kigali.

Biteganijwe ko muri aka Karere bazibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuri iki Cyumweru, imihango ikazabera ahazabera iki gitaramo cya PGGSS III, ari nayo mpamvu igitaramo kizarangira kare ugereranyije no mu bindi bitaramo.

Mu cyumweru gitaha, aba bahanzi bazaririmbira mu karere ka Ngoma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages