Abahanzi bose uko ari 11 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 3, kuri ubu barabarizwa i Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba ari naho kuri iyi tariki ya 11 Gicurasi 2013 hagiye gutangirira ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu.
Abahanzi bose uko ari 11 bageze I Rusizi amahoro, uretse umuhanzi Senderi International Hit waje kurwara umutwe ukomeye cyane byanatumye yihutirwa kujyanwa kwa muganga, kugeza ubu Senderi nta kibazo afite arikumwe n’abandi aho bacumbitse.
Tubibutse ko muza gukomeza gukurikirana amakuru yose ari burange iki gitaramo ku IGIHE.com ku isaha ya saa munani ubwo kiri bube gitangiye.
Reba amwe mu mafoto barimo gufungura mbere yo kujya kuryama.



















TANGA IGITEKEREZO