00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS III basesekaye i Rusizi

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 11 May 2013 saa 08:12
Yasuwe :

Abahanzi bose uko ari 11 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 3, kuri ubu barabarizwa i Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba ari naho kuri iyi tariki ya 11 Gicurasi 2013 hagiye gutangirira ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu.
Abahanzi bose uko ari 11 bageze I Rusizi amahoro, uretse umuhanzi Senderi International Hit waje kurwara umutwe ukomeye cyane byanatumye yihutirwa kujyanwa kwa muganga, kugeza ubu Senderi nta kibazo afite (…)

Abahanzi bose uko ari 11 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 3, kuri ubu barabarizwa i Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba ari naho kuri iyi tariki ya 11 Gicurasi 2013 hagiye gutangirira ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu.

Abahanzi bose uko ari 11 bageze I Rusizi amahoro, uretse umuhanzi Senderi International Hit waje kurwara umutwe ukomeye cyane byanatumye yihutirwa kujyanwa kwa muganga, kugeza ubu Senderi nta kibazo afite arikumwe n’abandi aho bacumbitse.

Tubibutse ko muza gukomeza gukurikirana amakuru yose ari burange iki gitaramo ku IGIHE.com ku isaha ya saa munani ubwo kiri bube gitangiye.

Reba amwe mu mafoto barimo gufungura mbere yo kujya kuryama.

Hano Knowless yari yumiwe ukuntu haje umwe mu nshuti ze akamukoreraho urugomo asuka amazi mu cyayi yarimo kunywa, gusa ntibyateje ikibazo kuko bakinaga.
Senderi kurya byari byanze bitewe n'uko umutwe wari utangiye kumurya.
Safi wo muri Urban Boys na Riderman barimo gufungura.
Humble wo mu itsinda rya Urban Boys na TMC wo muri Dream Boys.
Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yari amereye nabi inkoko.
Kamichi yaruye ibiryo bikeya kugirango batamuseka, hanyuma abonye abandi bashyizeho byinshi ashaka gusubirayo.
Tino siwe wabonye agera ku ifunguro kubera uburyo yari ashonje.
Christopher aha yavugaga ko ntakindi yarenza kubyo yari amaze gufungura bitewe n'uko yari ahaze.
Imwe mu nzu bacumbitsemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages