00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Ngabo, King James n’abandi barataramira Lemigo Hotel kuri iki Cyumweru

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 October 2013 saa 08:28
Yasuwe :

Umuhanzi Ben Ngabo, wari umaze igihe ataba mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo kongera gusabana n’abakunzi be kizabera kuri Lemigo Hotel, kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Muri iki gitaramo yise “Urukumbuzi” yatumiyemo abahanzi bazamushyigikira barimo King James, Mutsari, Jean Paul Samputu, Makanyaga Abdul, Rosette, Eric Mucyo, Mico n’abandi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5,000Rwf).
Aganira na IGIHE, Judo, umwe mu bari gutegura (…)

Umuhanzi Ben Ngabo, wari umaze igihe ataba mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo kongera gusabana n’abakunzi be kizabera kuri Lemigo Hotel, kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Hazacurangwa indirimbo zo mu bihe byo muri za 70 na za 80 zakunzwe

Muri iki gitaramo yise “Urukumbuzi” yatumiyemo abahanzi bazamushyigikira barimo King James, Mutsari, Jean Paul Samputu, Makanyaga Abdul, Rosette, Eric Mucyo, Mico n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5,000Rwf).

Aganira na IGIHE, Judo, umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko kizaba kirimo injyana zakunzwe mu gihe cya Orchestre nka Inono Star.

Yagize ati “Ben Ngabo ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo yaririmbye zifite umwimerere w’ikinyarwanda uvanze n’injyana ya Jazz yamamaye ku isi yose. Iki gitaramo kizaba cyiganjemo injyana ya Jazz hamwe n’aba bahanzi b’inararibonye mu muziki”.

Yongeraho ati “Ijwi rye rikundwa na benshi haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga aho akunze kuba ari yizihiza ibitaramo bitandukanye mu Burayi, Amerika, Aziya na Afurika”.

Aganira na IGIHE, Ben Ngabo we yagize ati “Iki gitaramo nacyise ‘Urukumbuzi’ kuko nari maze igihe ntaza kuririmbira hano mu gihugu cyanjye; nzataramana n’Abanyarwanda twari dukumburanye”.

Yongeraho ati “Tuzacuranga LIVE turi kumwe na Band yuzuye iyobowe na Mico maze tubyine, twishime, dusabane, dutarame twinikize ibirori”.

Ben Ngabo, w’imyaka 50, yaje i Kigali avuye mu Bubiligi aho asanzwe akorera umuziki. Avuga ko ateganya guhita asubirayo, ariko akazagaruka vuba mu bindi bitaramo.

Nagera mu Burayi azatarama mu Bubiligi, mu Bufaransa, muri Canada, mu Bwongereza n’ahandi.

Iki gitaramo kiri mu bigize iserukiramuco ryitwa “Huza” ryateguwe na Jean claude Kabanda.

Umuhanzi Ben Kipeti, azaririmbira abakunzi be kuri iki Cyumweru
Ntuzacikwe n'iki gitaramo kizakwibutsa ibihe bya kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages