00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bo muri PGGSSIII baguye miswi n’abanyamakuru b’imyidagaduro

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 29 April 2013 saa 07:54
Yasuwe :

Ku itariki ya 28 Mata 2013 ahagana ku I saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo umukino wahuzaga abahanzi 11 bazitabira irushanwa rya PGGSSIII bafatanyije n’abakozi ba EAP bacakiranye n’ikipe y’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda, umukino ukaba warangiye baguye miswi nta kipe n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi banganya 0-0.
Umukino waranzwe n’udushya twinshi ku mpande zombi, umukino wose muri rusange wamaze iminota 40, iminota 20 y’igice cya mbere na 20 y’igice cya kabiri, k’uruhande (…)

Ku itariki ya 28 Mata 2013 ahagana ku I saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo umukino wahuzaga abahanzi 11 bazitabira irushanwa rya PGGSSIII bafatanyije n’abakozi ba EAP bacakiranye n’ikipe y’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda, umukino ukaba warangiye baguye miswi nta kipe n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi banganya 0-0.

Umukino waranzwe n’udushya twinshi ku mpande zombi, umukino wose muri rusange wamaze iminota 40, iminota 20 y’igice cya mbere na 20 y’igice cya kabiri, k’uruhande rw’abahanzi habanje kuvuka ikibazo cyo kumenya uri buyobore bagenzi be mu kibuga “Captain”, aho habanje guterana amagambo hagati ya Senderi International Hit ndetse na Platini wo mu itsinda rya Dream Boys, gusa haje kugaragara ubwumvikane hagati yabo Senderi na Platini baha Bulldogg uwo mwanya. King James yaje kurarira baramusifura kubera urusaku rw’abafana ntiyumva ko basifuye akomeza kwirukira mu izamu atsinda igitego cyaje kwangwa.

Abanyamakuru uko bose ari 24 bashatse kwinjira mu kibuga, gusa umutoza w’abanyamakuru David Bayingana yakurikije amategeko y’umupira w’amaguru ntiyabemerera. Umunyamakuru Mc Tino yacunze umukinnyi avunitse aba yinjiye mu kibuga adahawe uburenganzira.

Amwe mu mafoto yafashwe ku kibuga

Ikipe y'abahanzi nta shiti yari ifite ku gutsinda abanyamakuru
King James yabwiraga bagenzi be uburyo yumva ari butsinde igitego
Aba ni abari bicaye ku ntebe y'abasimbura harimo: Christopher, TMC, Knowless na bamwe mu bakozi ba Bralirwa
Danny na Riderman mbere yo kwinjira mu kibuga babanje imyitozo
Safi yabanje kugira ubwoba bwo kwinjira mu kibuga kubera ubwinshi bw'abafana bari aho.
Mico mbere yuko umupira umugeraho yabanza kugusunika ngo abone uko awutera neza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages