Umuhanzi Jean Pierre H afatanyije na bagenzi be b’abahanzi barimo Ssgt Robert, Kayitare Wayitare Dembe, Klein Higherlevel (Uganda), Dj Mike & Ivoleson, Miss Tina, Sister Ciara n’abandi bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Iki gitaramo bise “Liberation Day is Coming After One Year Concert” kizabera ahitwa Maison Bar Kimisagara kuri iki cyumweru tarikiya 30 Kamena 2013 guhera saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30 PM).
Umuhanzi Jean Pierre H. uvuga ko ubu asigaye yitwa Ndabaga, ni umwe mu bahanzi batangiye kumvikana cyane hirya no hino mu Rwanda bitewe n’indirimbo zirata, zigataka ubwiza bw’u Rwanda n’izitanga ubutumwa bwo kwubaka igihugu.
Afite indirimbo Ndabaga, Rwanda Watuboneye Izuba, Kundwa Rwanda, Twese Turasa n’izindi.
Cyo kimwe n’abahanzi Kayitare na Ssgt Robert nabo bamamaye cyane mu bihangano bishishikariza abantu kurwanya icyorezo cya Sida, gushyira hamwe nka Afurika y’I Burasirazuba, kurwanirira no kwitangira igihugu n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO