Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2013, hatangajwe urutonde rw’abahanzi batandatu (6) bafite amahirwe make yo gukomeza, aba bakazakurwamo abasezererwa mu cyumweru gitaha mu marushanwa ya TPF 6.
Igishimishije ni uko nta munyarwanda uri muri aba; yaba Patrick Nyamitari na Phionah Mbabazi.
Iki gitaramo cya Live cya gatatu abahanzi bari muri aya marushanwa ari kubera muri Kenya bakoze, cyagaragayemo umunyarwanda Jean Paul Samputu, wegukanye Kora Awards mu 2003, wari mu bagize akanama nkemurampaka; bikaba ari ishema ku Rwanda. Yari ari kumwe na Hermy hamwe na Ian mbugua.
Abahanzi bose bari muri iri rushanwa baririmbye imbere y’abagize akana nkemurampaka, igitaramo cyacaga Live kuri The Citizen TV.
Abahanzi barimo abazasezererwa ku Cyumweru gitaha ni Fess (kenya), Jennifer (Kenya), Mishel (Kenya), Undercover Brother (Uganda) na Bior (Sudani y’Amajyepfo).



















TANGA IGITEKEREZO