babinyujije mu cyo bise "Burundi Night", Abarundi baba mu Rwanda bahuriye mu cyo bise “ADIBUR” bateguye igitaramo kigamije gukwiza umuco wabo mu bandi baturuka mu bindi bihugu batuye mu gihugu cy’ u Rwanda.
Ku isonga muri iki gitaramo hatumiwemo umuhanzi uri mu baza ku isonga mu bakunzwe kurusha abandi mu Burundi ari we Mugani Désiré wamamaye ku izina rya Furious cyangwa se Big Fizzo cyangwa se Burundiano.
Biteganijwe ko uyu Fizzo azagera i Kigali tariki 25 Ukwakira.
Abazitabira iki gitaramo bazataramirwa kandi n’itorero “Abagumyabanga” ribyina ibijyanye n’umucu gakondo w’u Burundi. Hazaba hari kandi abakaraza, ababyina Salsa n’abandi.
Bazahagaragariza kandi byinshi bijyanye n’umuco gakondo w’ikirundi.
Iki gitaramo kizaba tariki ya 1 Ugushyingo, muri Sport View Hotel iri i Remera, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000frw), n’ibihumbi bitanu (5000frw) ahiyubashye (VIP).



















TANGA IGITEKEREZO