Nyuma y’igihe kirekire batabona ababasusurutsa, kuri ubu abasohokera Chez Venant bagiye kujya bataramirwa n’itsinda ry’abacuranzi ryitwa Imanzi mu muziki wa karahanyuze unezeza benshi.
Iri tsinda rizajya ricurangira abasohokera Chez Venant indirimbo za karahanyuze haba izakunzwe cyane mu Rwanda n’iz’abanyamahanga bakanyujijeho, mu rwego rwo kurushaho kubaryohereza biyibutsa ibihe bya kera.
Bazajya batarama buri wa Kane w’icyumweru, mu minsi isanzwe hazajya haba hari aba DJs batandukanye babacurangira imiziki igezweho. Mu mpera z’icyumweru hazakomeza ya gahunda yakundwaga na benshi yo kwerekana bwa mbere amashusho y’indirimbo z’Abanyarwanda aba yasohotse.
Chez Venant Bar&Resto iherereye mu Mugi wa Kigali rwagati hafi y’ihuriro rikuru ry’imihanda ya Kigali.


















TANGA IGITEKEREZO