Umunsi w’abakundanye mu mwiherero bawizihije basubiramo imwe myitozo yo kunoza ingendo, bose hamwe basangiye ifunguro ry’umugoroba bagenewe na Golden Tulip yabakiriye ndetse bafatanya gukata umutsima wizihiza Saint Valentin nubwo abafite abakunzi muri bo bari kure yabo.
Abakobwa bafite impano haba mu kuririmba no gusubiramo indirimbo z’urukundo bazigaragaje muri ibi birori bije bikurikira ibindi bikorwa bitandukanye bamazemo iminsi mu mwiherero.
Mu minsi bamaze mu mwiherero, bamaze gukora ibikorwa bitandukanye bibategura kuba ba Nyampinga babereye u Rwanda, baganirijwe n’abantu batandukanye babaha impanuro.
Mu banyacyubahiro basuye abakobwa bari mu mwiherero harimo Senateri Tito Rutaremara wabaganirije ku ndangagaciro z’Abanyarwanda ndetse na Lt. Col. Kabayiza Sostene wabigishije uruhare bagira mu guharanira iterambere ry’igihugu yibanda cyane ku ruhare rukomeye abagore n’abakobwa muri rusange bagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda n’ingaruka nziza ibyo bakoze byagiriye igihugu.
Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda basezeye ku babyeyi ku wa 9 Gashyantare 2018 bajyanwa mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata, aho bazamara ibyumweru bibiri mu bikorwa bitandukanye.
Nyuma y’uwo mwiherero bazungukiramo amasomo atandukanye, bazawuvamo haba ibirori nyamukuru bizasiga hamenyekanye Nyampinga mushya w’u Rwanda, uzatorerwa muri Kigali Convention Centre ku ya 24 Gashyantare 2018.
Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki Baleno ya miliyoni 18 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi bizatangwa na Cogebanque, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.
Mu bizashingirwaho batoranya Nyampinga, harebwa uburanga (ku manota 30%), ubuhanga bwe (amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekana (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.
Amafoto: Miss Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO