Mu gikorwa cyo gushaka abazahatanira kuba Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe w’imyaka 19 y’amavuko, ni we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Intara y’Iburasirazuba, ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2013.
Igikorwa cyo gutora ba nyampinga mu ntara zose cyatangiriye Iburasirazuba, hatorwa nyampinga uhagarariye Intara n’ibisonga bye bibiri. Igisonga cya mbere ni Uwera Ruth, agakurikirwa na Mukayuhi Yvonne.
AkiwacuColombe wambitswe ikamba rya nyampinga w’Iburasirazuba yarangije amashuri yisumbuye muri Stella Matutina, kandi yigeze no kuba nyampinga w’iri shuri ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu.
Akiwacu mu mihigo yihaye nyuma yo kwambikwa ikamba, yavuze ko azakora ibishoboka byose agafasha abakobwa n’abasore bo mu ntara y’Iburasirazuba, akababera umuvugizi mu bibazo bahura na byo, kandi akazarwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko; agaharanira ko uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw’umwana w’umukobwa, bwubahirizwa.
Aganira na IGIHE Akiwacu yavuze ko yishimiye kuba yabaye nyampinga w’Intara kandi ko yizeye no kuzaba uw’u Rwanda mu mwaka utaha.
Yagize ati “Nishimiye kuba nyampinga kuko nabishakaga kandi ndanabikunda cyane. Ikindi navuga ni uko nifitiye icyizere cyo kuzaba Miss Rwanda, kuko nujuje ibyo basaba byose. Mfite icyizere, ubwenge n’uburanga kandi ni byo basaba.”
Uyu muhango wo gutora nyampinga cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette.
Mutesi Mubera Liliane watanze ikamba rya Nyampinga w’Intara y’iburasirazuba 2012, yashimishijwe n’uko igikorwa cyagenze yifuriza abatsinze amahirwe mu gikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2014.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Muyenzi Wilson, Mike Karangwa na Jolie bose bafite ubunararibonye muri ibi bikorwa byo gutora ba Nyampinga, ni bo batanze amanota. Abakobwa barindwi bahatanaga batambutse biyereka abantu mu mwambaro umwe kuri buri wese, nyuma babazwa impamvu biyamamaje kuba Miss n’icyo bakora batowe, ubundi buri wese agatombora ikibazo kimwe mu bumenyi rusange, kuko gutorwa nka Miss bidashingira gusa ku bwiza bw’imiterere y’umukobwa, harebwa n’ubuhanga afite.
Minisitiri w’umuco na siporo Protais Mitali, yashimiye abakobwa bose bitariye guhatanira umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda, ashishikariza n’abandi kujya bitabira ndetse anasaba n’abatakomeje kudacika intege, bakazongera kugerageza amahirwe mu yandi marushanwa ataha.
Mu zindi ntara, igikorwa cyo kwiyandikisha kiracyakomeje. Irushanwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti "Ubwiza n’ubumenyi byanjye ni intwaro mu kwihesha agaciro.”
Twabibutsa ko Cogebanque ari yo muterankunga mukuru w’iki gikorwa nyuma yo gutera inkunga amarushanwa atandukanye nka Tour du Rwanda 2013 ndetse na Rwanda Mountain Gorilla Rally.
Biteganyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda 2014 (Miss Rwanda 2014) uzasimbura uhari bizaba ku itariki ya 22 Gashyantare 2014 kuri Sitade Amahoro i Remera.
Umuhanzi Bruce Melody ni we wasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa.
Amafoto/Kate Katabarwa



















TANGA IGITEKEREZO