00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kubenga ibyamamare M Cool na Sina Jerome, Aline agiye kurushinga n’umukozi wa FERWAFA

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 21 June 2013 saa 06:30
Yasuwe :

Nta yindi gisibya, Aline wamamaye ku izina rya [Aline] Cool biturutse ku mateka y’urukundo rw’akataraboneka yeretse Abanyakigali ubwo yari kumwe n’umuhanzi M Cool azashyingirwa kuri uyu wa 11 Kanama 2013.
Uti ’azashyingirwa na nde?’ Ni umukozi wo muri FERWAFA, bivugwa ko asanzwe anakina amafilimi, gusa Aline atifuje kudutangarizaho byinshi, uretse izina rye rya Manzi Fils.
Igikundiro cye, uburanga bwe n’imiterere bya Aline Cool byatumye agaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi zabiciye (…)

Nta yindi gisibya, Aline wamamaye ku izina rya [Aline] Cool biturutse ku mateka y’urukundo rw’akataraboneka yeretse Abanyakigali ubwo yari kumwe n’umuhanzi M Cool azashyingirwa kuri uyu wa 11 Kanama 2013.

Uti ’azashyingirwa na nde?’ Ni umukozi wo muri FERWAFA, bivugwa ko asanzwe anakina amafilimi, gusa Aline atifuje kudutangarizaho byinshi, uretse izina rye rya Manzi Fils.

Igikundiro cye, uburanga bwe n’imiterere bya Aline Cool byatumye agaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi zabiciye bigacika z’abahanzi bazwi cyane hano mu Rwanda no muri Uganda harimo "Akanyarirajisho" ya Jay Polly, "Ifoto" ya Khizz, "No One Like Me" ya Dream Boyz na Eddy Kenzo n’izindi.

Aline, uzwi cyane ku ifoto asomana na M Cool, nawe asanzwe akina amafilimi ariko by’umwihariko akanamenyekana kuba yarakundanye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Sina Jerome.

Mu kiganiro na IGIHE Aline yagize ati “Igihe kiragera ibintu bigahinduka. nagaragaye mu mashusho menshi y’indirimbo, ariko ubu, simpamya ko nzongera kubikora, umuntu agomba kugira aho ava n’aho yerekeza, yego narabikoraga bikanyinjiriza, none ubu igihe kirageze ngo amateka ahinduke, ubu nanjye ngiye kurushinga, igihe ni iki".

Mu 2010, Aline Cool yaje ku rutonde rwakozwe na IGIHE rw’abakobwa 20 bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda.

Amafoto yaline Cool mu bihe bitandukanye

Kera harabaye; uyu ni M Cool ubwo yari ari mu rukundo na Aline Cool
Aline Cool yagiye agira amafoto y'udushya gusa mu bihe bye byiza mu rukundo
Uyu ni Manzi wabashije kwegukanye Aline Cool; ubu bagiye no kurushinga [amushyire mu mago]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages