Mu gihe hitegurwa itorwa rya Nyampinga na Rudasumbwa mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira, IGIHE twifuje kubagezaho amafoto y’abakobwa barindwi n’abahungu umunani bageze ku cyiciro cya nyuma.
Nk’uko IGIHE twabibagejejeho mu nkuru zacu zabanje, ’’Team Production’’ ihagarariwe na Justin Karekezi afatanyije na ’’Eben Event’’ ihagarariwe na Sandrine Uwimbabazi batumiye Istinda riturutse mu Rwanda kandi rihakunzwe cyane ryitwa “Urban Boyz" kuza kwizihiza uwo mugoroba.
- Amazina ya ba Nyampinga:
- 1. Nicole Naweniwe
- 2. Rebecca Kayumba
- 3. Carmella Butoburosha
- 4. Lina Ferdaous
- 5. Carmel Uwase
- 6. Grace Caspary
- 7. Linda Umurutasate
- Amazina ya ba Rudasumbwa:
- 1. Dany Radjabali
- 2. Hakim Ndayishimiye
- 3. Pacifique Cyusa
- 4. Mo Semirimo
- 5. William Robeyns
- 6. Bonfils Ntoranyi
- 7. Jean Claude Iyakaremye
- 8. Adolphe Rubingisa
Aya marushanwa uyu mwaka abera mu Bubiligi azajya abaho buri mwaka ahuza abahungu n’abakobwa bo muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, aho bazajya bahigana hakavamo utorerwa guhagararira igihugu cye mu Burayi bwose.
Abategura ibi bitaramo babwiye IGIHE ko bishimira cyane kuba ibitaramo nk’ibi birushaho kumenyerwa mu Bubiligi, kuko bihuriza hamwe abantu benshi baje kwidagadura.
Bombi Justin Karekezi na Sandrine Uwimbabazi bategura ibi bitaramo bavuga ko banishimira kuba ibi bitaramo bitanga uburyo bwo guha amahirwe abahanzi nyarwanda bakaza kwirebera ibihugu by’amahanga nabo bagasusurukana n’Abanyarwanda baba i Burayi mu mbyino zikunzwe mu Rwanda.
Biteganijwe kandi ko bizitabirwa n’Abahagarariye u Rwanda mu Bubiligi n’abandi bari mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi.
Abategura ibi bitaramo bavuga kandi ko ibi bikorwa bazakomeza kubikora kuko basanga harimo guhuza Abanyarwanda bakibyiruka n’abakuru, mu buryo bw’ubusabane n’ubwubahane biranga mu kwiha agaciro nk’Abanyarwanda.
Hamwe n’umunyamakuru wacu A. Ngarambe Karirima uri mu Bubiligi, IGIHE tuzabagezaho abazatorwa, uko iki gitaramo kizagenda n’udushya tuzakigaragaramo.
Ku bindi bisobanuro twandikire kuri [email protected]
Dore amwe mu mashusho y’uko byari byifashe mu marushanwa yabanje:



















TANGA IGITEKEREZO