Arangajwe imbere n’itsinda ry’Abarundi bari gutegura igitaramo bise “Burundi Night” kizaba kuwa 1 Ugushyingo 2013 muri Sports View Hotel i Remera, umuhanzi Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo, wamenyekanye cyane mu Rwanda yasesekaye i Kigali kuri uyu wa 25 Ukwakira 2013.
Big Fizzo cyangwa se Farious, wakoranye indirimbo “Baza” na Tom Close, yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa mbiri n’igice avuye mu Bufaransa, aho asanzwe abana n’umuryango we.
Avuga ko azamara amezi atatu cyangwa ane mu Rwanda no mu Burundi kuko azabanza kurangiza gutunganya Album ye ya kabiri yise “Burundiano”.
Fizzo, ukunzwe cyane muri iki gihe mu Burundi mu ndirimbo nka “Bajou”, “Ndakumissinze”, “Nakulove” n’izindi, azakora igitaramo i Kigali kuri Sports View Hotel, anakore ikindi i Huye na Rubavu (nibimukundira) mu ntangiriro z’Ugushyingo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Nje mu gitaramo cya Burundi Night nje kuryoherwa nabo.”
Tumubajije icyo ahishiye abakunzi be, Fizzo yagize ati “Nzobereka ibyo nateguye n’ububasha mfite bwo kwerekana ibyo nshobora gukora”.
Mu ngingo zinyuranye yakomojeho muri iki kiganiro kirambuye yahaye IGIHE, Big Fizzo yavuze ko umuziki nyarwanda abona warateye imbere, anavuga ko mu Burundi bacuranga indirimbo nyinshi z’inyarwanda, nk’uko IGIHE duheruka kubibandikira.
Yagize ati “Umuziki nyarwanda warateye imbere biraboneka, ndabye kera n’ubu biraboneka. I Burundi baravuza indirimbo z’ino nyinshi, ni indirimbo nyinshi z’ino mu Rwanda bavuza mu Burundi.”
Fizzo avuga ko yiteguye kuba yakorana n’umuhanzi uwo ari we wese mu Rwanda, ati “Nditeguye gufashanya n’uwo ari we wese wumva abishaka, tukaririmbana.”
Iki gitaramo kiri gutegurwa n’abarundi baba mu Rwanda bibumbiye mu cyo bise ‘ADIBUR’, barangajwe imbere na Muhimpundu Ornella, umugore wa Muyoboke Alex.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi bibiri na bitanu by’Amanyarwanda.
Umva ikiganiro kirambuye HANO:



















TANGA IGITEKEREZO