00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Happy People yitabiriwe n’abagera ku bihumbi 40

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 18 August 2014 saa 02:14
Yasuwe :

Isinzi ry’abantu babarirwa mu bihumbi bikabakaba mirongo ine bitabiriye igitaramo cya Happy People cyabereye kuri Bora Bora Beach i Bujumbura mu Burundi nk’uko bigaragazwa n’imibare IGIHE yahawe n’ababiteguye.
Happy People yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama. Aba bantu batangiye kuza guhera ahagana saa tatu z’ijoro burinda bucya babyina , banasangira ubona bishimye basabana.
Umunyarwanda Dj Kharim n’Umunyakenya DJ Kaydee nibo basusurutsaga iyi mbaga babacurangira (…)

Isinzi ry’abantu babarirwa mu bihumbi bikabakaba mirongo ine bitabiriye igitaramo cya Happy People cyabereye kuri Bora Bora Beach i Bujumbura mu Burundi nk’uko bigaragazwa n’imibare IGIHE yahawe n’ababiteguye.

Happy People yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama. Aba bantu batangiye kuza guhera ahagana saa tatu z’ijoro burinda bucya babyina , banasangira ubona bishimye basabana.

Uyu ni Dj Kharim, umwe mu nararibonye mu gucuranga umuziki utoranyijwe

Umunyarwanda Dj Kharim n’Umunyakenya DJ Kaydee nibo basusurutsaga iyi mbaga babacurangira umuziki. Guhera mu ma saa tanu z’ijoro , ntaho wapfaga kubona ho gukandagira haba hanze ku mucanga n’ahasanzwe hategurwa ameza. Ku muryango naho abantu bari benshi bashaka kwinjira mu gihe imbere naho bari bahagaze ikirenge ku kindi begeranye buri wese n’uwe bakata umuziki.

Abakobwa hafi ya bose bari bambaye udukabutura tugufi duto cyane, abandi utujipo cyangwa indi myenda yiganjemo imigufi y’ibirori. Hari hanateguwe intebe zicarwagaho n’abantu bake bake babaga bifuza kuruhuka cyangwa kuganira bafata akayaga imbere ya piscine no hasi, mu mucanga ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.

Buri wese wabonaga ko yari yatunguwe n’uburyo abantu bari bitabiriye kuko byasaga nk’ubwa mbere igitaramo nk’iki kibona abantu bangana gutya. Ku maso ya benshi wabonaga ko bishimiye nk’uko igisobanuro cy’izina ry’iki gitaramo “Happy People” ribivuga.

Bidatinze ahagana saa sita z’ijoro imvura yaratonyanze bamwe batangira gukeka ko iki gitaramo kigiye kuzamba, gusa siko byagenze kuko abantu bakomeje kwishima no muri ako kavura.

Kitoko mu ndirimbo ye "Urukundo" yabaye umuhanzi umwe rukumbi w’Umunyarwanda mu bagezweho wacuranzwe muri iki gitaramo cya Happy People. Izindi ndirimbo nyarwanda ebyiri zahacuranzwe nabwo mu rukerera ni iyitwa “Tarihinda” ya Cécile Kayirebwa na “Agasaza” ya Masamba Intore. Nta ndundi n’imwe yahacuranzwe.

Indirimbo benshi bishimiraga cyane wasangaga ari izigezweho muri Afurika, cyane cyane izifite umudundo wo muri Nigeria nk’iza Davido, Tiwa Savage, Diamond n’abandi. Izindi ndirimbo zahagurutsaga benshi ni inshyashya z’Abanyamerika nka za Loyal ya Chris Brown, Lil Wayne na Tyga n’izindi nkazo.

Dj Kharim wo Rwanda yabwiye IGIHE ko uko yari yiteze iki gitaramo atari ko yabibonye. Yagize ati “abanut bitabiriye cyane. Ni ubwa mbere nkoze igitaramo kirimo abantu bangana gutya”.

Abantu bari uruvunganzoka

Umukobwa witwa Asma w’imyaka 22, twasanze ateruwe n’umukunzi we we yagize ati “Byatunejeje cyane abantu ni benshi kandi nta kavuyo turi kubyina mu mudendezo ntawe ugusunika, nta we babuza kwidagadura mbese biraryoshye umutekano urahari wose.”

Umukunzi we witwa Huggor w’imyaka 23, na we yagize ati “Njye nashimye uko biteguye, ahantu hateguranwe ubuhanga urabona ko byabereye ahantu biberanye ho kwishimana n’umukunzi kandi hari umutekano nta bapolisi bagutegeka ngo funga.”

Umunyarwanda w’imyaka 29 twaganiriye we yagize ati “Ubu ni saa kumi n’igice za mugitondo ariko abantu urabona ko bacyishimye nta n’umwe wifuza gutaha. Ahubwo kuki ibintu nk’ibi bitaba mu Rwanda kandi mbona bazanye aba Djs n’amatara by’iwacu koko?”

Kugeza ku isaha ya saa saba abantu bari bacyinjira ari benshi. Ahagana saa cyenda z’ijoro nabwo ku muryango amatike yari akigurishwa abantu bavuye mu tubyiniro tunyuranye tw’i Bujumbura baza muri Happy People. Amatike yari yateguwe gucuruzwa yageze igihe arangira abantu bagishaka kwinjira.

Umwe mu babyeyi bari muri iki gitaramo yabwiye IGIHE ko kuri we aya yari amahirwe ya nyuma yo gusohokana abana be bari mu biruhuko bakaza kwishimisha mbere y’uko basubira ku ishuri.

Iki gitaramo cya Happy People ni inshuro ya kane kiba. Mu Rwanda cyagiye kibera ahantu hanyuranye harimo mu gisenge cya Kigali City Tower, i Masaka ariko ntabwo cyigeze cyitabirwa cyane kuri uru rwego.

Dore amwe mu mafoto y’uko byari byifashe:

Abananiwe bari bateguriwe udutebe duteye ku mucanga ku ruhande bicara baruhuka
Benshi mu bakobwa bari bambaye udukabutura duto n'utundi twenda tugufi
Wari umwanya mwiza wo kwidagadura no kwishima
Buri wese yabyinaga imbyino imunyuze
Haba ku matelefone cyangwa twa camera tugendanwa, inshuti zari zishimiye gufotorana ngo zizerekane uko byari bimeze
Ibyishimo n'akanyamuneza byari byose ku nshuti n'abavandimwe bari basohokeye i Bujumbura kuri uyu munsi
Ibyo kunywa byari munange, ugahitamo icyo ushaka
Uyu ni Dj Kaydee icyamamare mu gucaranga indirimbo muri Kenya ari gususurutsa abo mu Burundi
Benshi mu bari baje muri iki gitaramo bari basohokanye n'inshuti zabo
Mu gihe igitaramo cyabaga hari n'abandi bari barimo boga mu rwego rwo kurushaho kwidagadura uko babyifuza
Ikinyobwa cya Heinken, umuterankunga mukuru w'iki gitaramo, nicyo cyanyowe ku bwinshi
Aha abitabiriye igitaramo basabaga icyo kunywa cyari cyiganjemo Heinken
Ubwo imvura yagwaga bamwe bari bafashe imitaka banabyina
Utujojoba twaje kuvamo akavura katakanze abibyiniraga baryohewe
Abantu bari buzuranye babyina baryohewe; washinguraga ikirenge ku muntu ukagishinga ku wundi
Kuva ku muryango kugera imbere abantu bari benshi cyane

[email protected]

Amafoto yafashwe na 250 Media Logistics


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages