00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg, Binny Relax na KIP barataramira muri Quelque Part

Yanditswe na
Kuya 19 September 2013 saa 02:28
Yasuwe :

Umuraperi Bull Dogg, ari kumwe n’abahanzi Binny Relax na KIP, barataramira muri Quelque Part Bar &Resto kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri guhera saa mbiri z’umugoroba (8pm), aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Aganira na IGIHE, KIP, umuhanzi akaba n’umwe mu bari gukurikirana iby’iki gitaramo yavuze ko muri Quelque Part bari kwita cyane ku kuzanira abafana abahanzi bakabaririmbira mu rwego rwo kubasusurutsa.
Yagize ati “Tuzerekana impinduka muri Quelque Part Bar &Resto cyane cyane (…)

Umuraperi Bull Dogg, ari kumwe n’abahanzi Binny Relax na KIP, barataramira muri Quelque Part Bar &Resto kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri guhera saa mbiri z’umugoroba (8pm), aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Aganira na IGIHE, KIP, umuhanzi akaba n’umwe mu bari gukurikirana iby’iki gitaramo yavuze ko muri Quelque Part bari kwita cyane ku kuzanira abafana abahanzi bakabaririmbira mu rwego rwo kubasusurutsa.

Yagize ati “Tuzerekana impinduka muri Quelque Part Bar &Resto cyane cyane mu mitegurire y’iki gitaramo”.

Muri iki gitaramo hazaba hatangwa promotion y’ikinyobwa cya Heinken, aho umuntu azishyura ebyiri akongezwa indi y’ubuntu.

Akarusho ni uko muri iki gitaramo Mc azaba ari Phil Piter, umunyamakuru ukora ibiganiro by’umuziki, uri mu bakunzwe cyane kuri Radio Isango Star ivugira i Kigali.

Quelque Part Bar Bar &Resto iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaje ya kabiri icyumba cya 118.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages