Ishyirahamwe Umurage-Héritage rigizwe n’Urubyiruko rw’abana b’abanyarwanda rwavukiye cyangwa rugakurira muri Canada.
Muri iki gitaramo cyiswe Soirée Gakondo, Kayirebwa yataramiye abanyarwanda n’ishuti zabo mu ndirimbo ze zikunzwe. Cyaranzwe kandi n’imbyino gakondo z’abagize Umurage-Héritage.
Kayirebwa yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo yasanze uru rubyiruko rukorera kuri gahunda kandi bazi icyo bashaka n’aho bagana.
Ati “Nzabavuga ibigwi aho nzaba ndi hose, kuko muri urugero rwiza, mu kunda igihugu n’umuco wacyo birashimishije kubabona no gukorana namwe.”
Myriam Ntashamaje, umwe mu bashinze Umurage-Héritage, yabwiye IGIHE ko intego yatumye bateguta iki gitaramo yagezweho.
Ati "Benshi badusabye ko iyi gahunda ya Gakondo twanayigira umushinga wazakorwa no mu yindi mijyi minini muri Canada nka Ottawa, Toronto n’ahandi".
Ishyirahamwe Umurage-Héritage ryashinzwe muri 2012 n’urubyiruko rwiyemeje kujya rutegura ibitaramo biri ku rwego ruhanitse mu kumenyekanisha Rwanda n’umuco warwo.



















TANGA IGITEKEREZO