Umuhanzi Chrispin Ngabirama umenyerewe mu njyana ya Reggae hano mu Rwanda yateguye igitaramo yise “Reggae Concert” cyo kwibuka icyamamare ku isi, wafatwaga nk’umwami wa Reggae, umunyajamayika nyakwigendera Bob Marley watabarutse tariki 11 Gicurasi 1981.
Chrispin wibanda ku ndirimbo zirimo ubutumwa bw’amahoro n’urukundo cyane cyane ku banyafurika, akaba azwi mu ndirimbo nka ‘A Dieu l’Afrique Shida’, ‘Dieu d’Afrique’, ‘Pays de Somalie’, ‘Igihe ni iki, n’izindi arashaka gufasha abahanzi ba Reggae kuzirikana Bob Marley.
Aganira na IGIHE, Chrispin yagize ati: “Nateguye iki gitaramo ‘Reggae Concert’ nk’umunyafurika ukunda Afurika cyane, bityo nkaba ngomba guha no guhesha icyubahiro Bob Marley mfata nk’umwami w’umuyoboro w’ubutumwa nanjye ntanga binyuze mu njyana ya Reggae, ndetse nkanamuzirikana nk’intwari yabashije guharanira uburenganzira bw’abanyafurika abicishije mu muziki.”
Chrispin yatangaje ko muri iki gitaramo kizabera kuri ‘Via Veneta’ mu mujyi wa Kigali imbere ya Ecole Belge, ahahoze hitwa White Horse, bazacuranga Reggae y’umwimerere (live 100%), kikazatangira saa mbiri z’ijoro (20h00’) kugeza abaje bananiwe.
Muri Reggae Concert, hazacurangwa nyinshi mu ndirimbo za Bob Marley zakunzwe cyane, maze Chrispin afatanyije n’itsinda rimucurangira ‘Band Chrispin’ bacurange ize ziri kuri album ye ya mbere "Adieu l’Afrique Shida" no kuri album ye ya kabiri yitwa "African Moment", akora mu rwego rwo gukomereza aho Bob Marley yarageze.
Reba indirimbo ’Dieu d’Afrique’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO