Umunyamideli Dady Mwicira Mitali uzwi cyane ku izina rya ‘Dady de Maximo’, umaze kuba inzobere mu gutegura no gushyira mu ngiro ibikorwa byo kumurika imideli itandukanye, agaruye igikorwa cy’iserukiramuco ryo kumurika imideli mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kane.
Dady de Maximo, abinyujije mu kigo cye ‘Dadmax Agence’ kimurika imideli, ari gutegura iserukiramuco ryo kumurika imideri risanzwe rizwe nka ‘Rwanda Fashion Festival’ riteganyijwe kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Nzeri uyu mwaka w’2013 ku nshuro yaryo ya kane, aho azamurikira abakunzi b’imideli umushya yise ‘If the Sea could talk’, ugaragaza akababaro ko kuzirikana abanyafurika bajyenda bapfira mu nyanja ya Méditerranée bashaka kujya ku mugabane w’u Burayi rwihishwa kubera guhunga ibibazo bitandukanye bahura na byo iwabo.
Mu rwego rwo gutegura iryo serukiramuco, Dady yateguye igikorwa cyo gutoranya abanyamideli azifashisha, igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi, kikabera kuri ‘Centre Culturel Franco-Rwandais/ Institut Français’ hano mu mujyi wa Kigali, kigatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h/5pm), aho abasore n’inkumi basanzwe bakora umwuga wo kumurika imideli cyangwa se biyumvamo iyo mpano bahamagariwe kubyitabira.
‘Rwanda Fashion Festival’ iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamideli b’umwuga batandukanye bazaturuka hirya no hino ku isi, rizaba ku bufatanye bwa DadMax Agence n’ikigega cy’u Buholandi ‘he Netherlands Royal Family Fund/Prince Claus Fund for Culture and Development’, Amnesty International ndetse na Institut Français du Rwanda binyuriye muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO