Uyu mukobwa utangiye kuzamura izina rye mu ba Djs bakomeye yinjiye muri uyu mwuga mu mwaka wa 2019 urangira, ubuhanga n’umurava yari afite byatumye arabukwa na Dj Bissoso wahise amwinjiza mu ikipe y’abo afasha yitwa Platnum Djs.
Mu kiganiro na IGIHE, Dj Sonia yavuze ko aba banya-Kenya babanje kuvugisha Dj Bissoso bifuza umu-Dj bakorana mu kiganiro cyabo bise 10/10.
Bitewe nuko yamaze kwinjira muri Platinum Djs, uyu mukobwa niwe wahise utoranywa byemezwa ko azacuranga muri iki kiganiro.
Dj Sonia yavuze ko ari amahirwe akomeye agize yo gucuranga mu kiganiro kibera kuri televiziyo ikomeye.
Ati " Ni iby’agaciro. Ndi mushya muri uyu mwuga, mbonye amahirwe akomeye nk’aya sinayapfusha ubusa kuko ngomba kugaragaza ibyo nshoboye."
Ikiganiro 10/10 uyu mukobwa aracurangamo bakunze kugitumiramo abahanzi b’ibyamamare ndetse n’abo mu Rwanda. Mu mpera z’icyumweru gishize bari batumiye Meddy.
Dj Sonia aracuranga kuri iyi televiziyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kanama 2020 guhera saa yine z’ijoro zo muri Kenya, ni ukuvuga saa tatu zo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!