Iki gikorwa cyateguwe na Cogebanque mu rwego rwo kwishimana n’abakiliya bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, aho yazanye abahanzi bagize itsinda rya Dream Boys rimaze igihe kinini rikunzwe kurusha ayandi yose mu gihugu, kugira ngo rijye risusurutsa abari aho buri gace ka Tour du Rwanda 2018 karangirira.
Nyuma y’agace ka gatanu kakimwe kuri uyu wa Kane kavaga i Karongi gasorezwa i Rubavu, iri tsinda rigizwe na TMC na Platini, ryataramiye abatuye muri uyu mujyi ubundi uzwiho kuryohera abanyabirori, babyina indirimbo zitandukanye zirimo Mumutashye, Ruracyariho, Bucece n’izindi karahava.
Izabayo Claire wari waje kureba aba bahanzi aganira na IGIHE yagize ati “Nishimye cyane kureba amagare, ni umukino nkunda cyane ariko by’umwihariko byanatumye mbona abahanzi nabo nkunda. Bakunda kuza kuririmbira hano i Rubavu ariko nta na rimwe nasiba igitaramo cyabo”.
Mujyambere Louis de Montfort, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, yatangaje ko bazanye Dream Boys i Rubavu kuko ari umwe mu mijyi bazi ko ibamo abantu benshi kandi baba bashaka kwishima.
Yagize ati “Rubavu nk’Umujyi w’igicumbi cy’amagare, twaje kwifatanya nabo mu byishimo bya Tour du Rwanda. Twabazaniye Dream Boys kugira ngo ibataramire, hari tombola zitandukanye zirimo no kubaha amagare, byose mu rwego rwo kubereka ko twe Cogebanque nka banki y’Abanyarwanda tubahoza ku mutima”.
Mujyambere yanashishikarije abatuye aka Karere ndetse n’Abanyarwanda bose gufungura konti nziza kandi zigezweho za ‘Itezimbere’ zifite umwihariko wo kudakatwa amafaranga ya buri kwezi nk’uko bigenda ku zindi.
Iyi banki iza ku isonga mu kuzirikana abakiliya bayo ibagezaho serivise nziza, zihuse kandi ku gihe, yanashyizeho uburyo bushya bwo kohereza no kwakira amafaranga buhendutse, aho ubushaka yegera abayihagarariye hirya no hino mu gihugu bakamufasha.



















TANGA IGITEKEREZO