Bimaze kumenyerwa ko mu ijoro ry’Ubunani, kuri Kigali Convention Centre habera igitaramo cyo guherekaza umwaka uba urangiye, Abanyarwanda bakinjira mu mushya n’ibyishimo.
Iki gitaramo cya Kigali New Year’s Count Down cyo guherekeza umwaka wa 2019 hatangirwa uwa 2020 kizasusurutswa n’ikirangirire mu njyana ya Rumba, Fally Ipupa N’simba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 50 Frw. Nta bahanzi bo mu Rwanda baratangazwa bazafatanya n’iki cyamamare.
Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa azaba ataramiye mu Rwanda. Igitaramo nk’iki yatumiwemo cyanataramiyemo Koffi Olomide bakomoka mu gihugu kimwe, Sauti Sol bo muri Kenya, Patoranking, Simi na Yemi Alade bo muri Nigeria.
Reba Inama Fally Ipupa aheruka gukorana na Diamond Platnumz

TANGA IGITEKEREZO