00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Family TV yahaye rugari Abanyarwanda bifuza kwitabira ‘Chinese Festival 2015’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 September 2014 saa 05:34
Yasuwe :

Buri mwaka u Bushinwa butegura ibirori bidasanzwe ku rwego rw’igihugu byo kwizihiza umwaka mushya. Ibi bakanabijyanisha no gutegura iserukiramuco (Festival) ku ngingo zitandukanye z’ubuzima, rigahuza abantu baturutse ku migabane yose y’Isi.
Kuri iyi nshuro rero, ubwo iki gihugu kizaba cyinjira mu mwaka wa 2015, hateguwe nanone uwo muhango utagira uko usa, iserukiramuco kuri iyi nshuro rizahuriramo abantu babashije guhiga abandi mu mpande z’isi zitandukanye mu kugaragaza impano zijyanye (…)

Buri mwaka u Bushinwa butegura ibirori bidasanzwe ku rwego rw’igihugu byo kwizihiza umwaka mushya. Ibi bakanabijyanisha no gutegura iserukiramuco (Festival) ku ngingo zitandukanye z’ubuzima, rigahuza abantu baturutse ku migabane yose y’Isi.

Kuri iyi nshuro rero, ubwo iki gihugu kizaba cyinjira mu mwaka wa 2015, hateguwe nanone uwo muhango utagira uko usa, iserukiramuco kuri iyi nshuro rizahuriramo abantu babashije guhiga abandi mu mpande z’isi zitandukanye mu kugaragaza impano zijyanye n’ubugeni, kuririmba, kwandika imivugo, kubyina n’ibindi.

Mu itegurwa ry’aya marushanwa, by’uwihariko ku mugabane w’Afurika, hateguwe icyiswe "Chinese New Year Gala Night Star Search in Africa", naho ku ruhande rw’u Rwanda hategurwa ikiswe "Road to Beijing", byombi akaba ari amarushanwa ashakisha abazabasha gutsindira ibihembo bitandukanye harimo no kwitabira "Chinese Gala New Year Festival 2015".

Road to Beijing iteguye ite?

Nawe ushobora kugira amahirwe yo kujya i Beijing mu Bushinwa wiyandikisha\

Mu Rwanda imitegurire y’ayo marushanwa iri gukorwa na Family TV ku bufatanye na StarTimes ndetse na CCTV (Television y’u Bushinwa), aho ababyifuza biyandikishiriza ku cyicaro gikuru cya Family TV giherereye muri Centenary House, igorofa ya 3 guhera ubu kugeza tariki ya 3 Nzeri 2014.

Family TV ihagarariye icyo gikorwa ikazakoresha irushanwa rizajonjorwamo abitwaye neza kurusha abandi binyuze mu matora azakorerwa live mu biganiro bitandukanye by’iyo Television.

Nyuma yo guhembwa ku rwego rw’igihugu, amazina ya batatu bahize abandi ndetse n’amashusho (Video) yabo biyereka azoherezwa mu gihugu cy’u Bshinwa, guhiganishwa n’abazaba baturutse mu bindi bihugu by’Afurika maze ababashije guhiga abandi batumirwe mu ijonjora karundura rizabera mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi, hashakishwa abazitabira "Chinese Gala New Year Festival 2015" bahagarariye umugabane w’Afurika.

Kwiyandikisha bikaba bikorwa guhera ubu kugeza kuwa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2014, saa kumi n’imwe z’umugoroba. Hakaba kandi haranashyizweho umurongo wa terefone ku bakeneye ibindi bisobanuro, aho bahamagara kuri 5000 maze bagasobanurirwa uko "Road to Beijing" iteguye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages