Umuhanzi ukomoka mu Burundi witwa Big Farious ndetse n’Umunyarwanda Niyonzima Amza uzwi cyane ku izina rya Akami Eli, kuri ubu bari mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo mu gace kitwa ‘Salt river’, aho bateganya igitaramo kizaba ku itari ya 25 Gicurasi 2013.
Icyo gitaramo kikaba cyarateguwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi babarizwa muri Afurika y’Epfo, icyo gitaramo bikaba biteganyijwe ko kizitabirwa n’abandi bahanzi bo muri icyo gihugu batari bamenyekana.
Inkuru dukesha Ugeziwe Ernesto ari nawe uzakomeza gukurikirana iby’icyo gitaramo, yadutangarije ko nyuma y’icyo gitaramo umuhanzi ukomoka i Burundi ariwe Big Farious azahita yerekeza mu Rwanda aho azaba aje gukorana indirimbo n’umuhanzi Tom Close.
Umva indirimbo ya Akami Eli hano:



















TANGA IGITEKEREZO