Iki gitaramo cyiswe ‘Nyega Nyega na Skol Lager’ cyaranzwe n’udushya twinshi, cyateguwe n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Rwanda bubinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Lager.
Iki gitaramo cyabaye ku wa 6 Gicurasi 2023 muri parking ya Camp Kigali, wari umunsi wahariwe abakunzi b’injyana ya Hip Hop bataramiwe n’abaraperi barimo Riderman, Fireman, Bushali, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe na Zeo Trap.
Aba baraperi bakoze iyo bwabaga batanga ibyishimo ku bakunzi babo kuva kuri Logan Joe wabimburiye abandi ,Zoe Trap wishimiwe bidasanzwe mu gitaramo cya mbere kigari yari agaragayemo, kugeza kuri Bushali wagisoje.
Bimwe mu byaranze iki gitaramo
Umwe mu basore bagezweho muri iki gihe Zoe Trap yishimiwe bikomeye binyuze mu ndirimbo zitandukanye amaze igihe gito amurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda.
Uyu muraperi waserukanye inkweto z’umutuku za MSCHF yakodesheje ibihumbi 80 Frw, yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Zero Zero’, ‘Umwanda’, ‘Eleee’, ‘Industry INDUSTRY Y’IBITCH n’izindi.
Papa Cyangwe winjiriye mu ndirimbo ‘Saana’, ‘Kuntsutsu ’ ,n’izindi ubwo yari ageze hagati yasanganiwe n’abarimo Ndahiro Valens Pappy bafatanya kuririmba.
Nyuma y’umwanya muto uyu muhanzi yagaragaje ko atishimiye uburyo ibyuma biri kuvuga ahita ava ku rubyiniro mu buryo butunguranye ahasiga umujyana we Ndahiro Valens Pappy.
Fireman waje avuga ko agiye kwerekana itandukaniro ry’abaraperi, yeretswe urukundo ku buryo bukomeye n’abakunzi ba muzika ndetse ubwo yari asoje umwanya yagenewe mu gitaramo abafana bamusabye kuhaguma baririmba bati ‘Vayo Vayo’.
Uyu muraperi na we wanze kubatenguha, yaririmbanye nabo indirimbo zitandukanye ndetse abagezeho intashyo yahawe n’abagenzi be bahuriye mu itsinda rya Tuff Gang.
Ati "Mfite ubutumwa kuva kuri bagenzi banjye Tuff Gang, kuva ejo turatangira kubaha ibihangano bishya, tuzagarukana, mushonje muhishiwe."
Danny Nanone wari witwaje ababyinnyi 10 ku rubyiniro yongeye kuramukanya n’abakunzi b’umuziki nyuma y’igihe kinini yari amaze atagaragara ku rubyiniro mu bitaramo bigari nk’ibi.
Riderman wongeye gushimangira ubuhangange bwe muri muzika ubwo yari ageze hagati abakunzi b’ibihangano bye bamusabye kuririmba ‘Umwana w’umuhanda’, nubwo iyi ndirimbo itari muzo yariyapanze kuririmba.
Akenshi na kenshi bimaze kumenyerwa ko hari bamwe mu bafana bamena amazi cyangwa inzoga ku bahanzi bari ku rubyiniro, Riderman ntiyabyihaganiye yageze hagati abasaba guhagarika ibi bintu.
Ati "Ndagira ngo mbasabe akantu gato, niba wishimye wimena inzoga yawe ku muhanzi cyangwa undi muntu, yinywe nicyo wayiguriye ubundi tubyinane, ibyo kuzimena muzitera abantu si byiza, mube mubiretse."
Bushali wasoje iki gitaramo yishimiwe bikomeye bigera naho asanganirwa n’abakunzi b’umuziki we ku rubyiniro.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Mukwaha’, yizihiwe cyane ashaka gusimbukira mu bafana gusa abashinjwe umutekano we baramukurura ari nako bahangana bikomeye n’abafana b’uyu muhanzi bashaka kumuterura.
Amafoto : Prince Munyakuri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!