00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day yanyeretse ko abayobozi bacu bakunda urubyiruko - Mc Henry Jado

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 May 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Umwe mu bashyushyabirori bamenyekanye cyane mu Rwanda, Henry Jado Uwihanganye yongeye kugaragara ari umushyushyabirori mu gitaramo cya Rwanda Day London 2013.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE nyuma y’icyo gitaramo, Uwihanganye yagize byinshi atangaza birimo ko yishimiye kuba yarongeye gususurutsa abantu.
Binyuze ku rubuga rwa Facebook, Uwihanganye yakiriye ubutumwa bwinshi bumushimira kuba yarabaye umushyushyabirori muri Rwanda Day 2013.
Uwihanganye yavuze ko asanga abahanzi (…)

Umwe mu bashyushyabirori bamenyekanye cyane mu Rwanda, Henry Jado Uwihanganye yongeye kugaragara ari umushyushyabirori mu gitaramo cya Rwanda Day London 2013.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE nyuma y’icyo gitaramo, Uwihanganye yagize byinshi atangaza birimo ko yishimiye kuba yarongeye gususurutsa abantu.

Binyuze ku rubuga rwa Facebook, Uwihanganye yakiriye ubutumwa bwinshi bumushimira kuba yarabaye umushyushyabirori muri Rwanda Day 2013.

Uwihanganye yavuze ko asanga abahanzi nyarwanda bagenda barushaho gutera intambwe ikomeye mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu bijyanye na LIVE.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:

Henry Jado, umwe mu bayoboye imigendekere myiza y'igitaramo cya Rwanda Day 2013

IGIHE: Uraho Henry Jado?

Henry Jado: Muraho namwe.

IGIHE: Wakiriye ute kuba Mc muri Rwanda Day?

Henry Jado: Byaranshimishije cyane. Sinabona icyo mvuga nshuti byose byabaye ibyishimo by’ikirenga kuri njye.

IGIHE: Ni iyihe shusho y’aho u Rwanda ubu rugeze waboneye muri Rwanda Day?

Henry Jado: Uriya munsi wanyeretse mbere na mbere uburyo abayobozi b’igihugu cyacu bakunda urubyiruko, ikindi wanyeretse ko dukwiye gukomeza kwishimira kuba Abanyarwanda by’umwihariko kuri njye nabonye ko byose mu buzima bishoboka ko mu gihugu giha agaciro abana bacyo nta mpano itakugirira akamaro, ko ibyo dukora byose dushaka gutera imbere abayobozi bakuru b’igihugu cyacu babyishimira kandi baba bashaka ko tugera kure bakazadusigira u Rwanda rwiza.

IGIHE: Ni iki Rwanda Day yagusigiye wasangiza urubyiruko rugenzi rwawe?

Henry Jado: Urubyiruko bagenzi banjye, nabasaba kudacika intege, gukora cyane no kumva ko ibyo uzageraho byose wa mugani wa Perezida wa Repubulika ari ku bwawe, n’Imabaraga zawe. Ubundi hejuru ya byose ukubaha Imana ukanayiyambaza kuko twese idukunda.

Abantu batandukanye bagaragaje ko bishimiye ko Hnery Jado yongeye kugaragara nka Mc

IGIHE: Henry Jado, usanzwe umenyereye ibijyanye n’abahanzi, Masamba, Knowless na King James wabonye baritwaye gute?

Henry Jado: Navuga ko Masamba na King James na Mihigo Chou Chou bamenyereye Live harimo n’abantu barabakunze cyane hamwe na ba Kideyo bo mu Runana ukabona ko abantu babishimiye.

IGIHE: Ko se Knowless na King James basanzwe bazwi mu bitaramo bigaragaramo cyane urubyiruko, ese bo by’umwihariko wabonye batitwaye gute imbere y’abantu biganjemo abakuze?

Henry Jado: Nibyo bari bashya mu bikorwa nka biriya by’igihugu byitabirwa n’abantu biganjemo abakuze. Bitwaye neza ku buryo budasanzwe. Nka King James we sinatinya kuvuga ko yakoze Live ayikora neza. Abantu nka bariya bari bitabiriye Rwanda Day bakunda cyane ibintu bya muzika hari n’abantu twavuganya harimo kuza kureba King James. Knowless uko namusize n’uko namubonye byarantunguye cyane.

Muri iyi video, ku munota wa 5 n’amasegonda 55 [5:55’] Henry Jado atangira kuyvuga nka Mc:

IGIHE: Ubona ari iki nka Masamba usanzwe umenyereye ibitaramo nka biriya yarushije ba King James nab a Knowless ku buryo abahanzi nkabo barushaho kujya babyibandaho?

Henry Jado: Ubona ko Masamba asanzwe amenyereye ibitaramo nka biriya bya Live, ku buryo igihe yaririmbaga yahagurukije abantu babyinana nawe ukabona ari ibintu bishimishije cyane.

IGIHE: Wavuze ko King James nawe asa n’umaze kumenyera Live. Uvuga ko Knowless nawe bigenda birushaho kuza ariko ko yagutunguye cyane urebye intera amaze gutera. Ni iki by’umwihariko cyagutunguye?

Henry Jado: Knowless amaze kumenya abafana [public] nta bwoba akigaragaza kabone n’iyo haba harimo abantu benshi, bwa bwoba yajyaga agira muri PGGSS bwarashize. Ikindi yamenye kuririmbisha ijwi adata injyana [game]. Ubona ko ari intambwe amaze gutera no kumenya gufata akanya ke akitegura uko ari buririmbire abantu.

IGIHE: Ni nk’iki ubona cyaba kitaragenze neza ku miririmbire y’abahanzi?

Henry Jado: Urebye muri rusange ntacyo. Gusa wenda wabonaga ko baririmbye abantu basa nk’abananiwemo kuko bari bagenze cyane kandi bicaye amasaha menshi arenga atatu.

Amwe mu mashusho agaragaramo Henry Jado ari Mc:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages