00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya Big Fizzo birakomereza i Muhanga

Yanditswe na
Kuya 5 December 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, i Muhanga ahitwa Ahazaza Center hazabera igitaramo cy’umuhanzi w’Umurundi Big Fizzo ari kumwe na Social Mula, Ama-G The Black na Allioni n’abandi.
Iki gitaramo kiri mu byo uyu muhanzi Fizzo ari gukora hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwegera abafana be bari bamaze igihe batamubona.
Biteganijwe ko muri iki gitaramo Fizzo azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu Rwanda nka “Munyana”, (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, i Muhanga ahitwa Ahazaza Center hazabera igitaramo cy’umuhanzi w’Umurundi Big Fizzo ari kumwe na Social Mula, Ama-G The Black na Allioni n’abandi.

Iki gitaramo kiri mu byo uyu muhanzi Fizzo ari gukora hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwegera abafana be bari bamaze igihe batamubona.

Biteganijwe ko muri iki gitaramo Fizzo azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu Rwanda nka “Munyana”, “Mporeza Umwana” n’izindi nshya aheruka gusohora zirimo “Bajou”, “Hansange”, “Ndakumissinze”, “Nakulova” n’izindi.

Kuzinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukwishyura amafaranga igihumbi y’u Rwanda (1000 Rwf), abazaza mbere bakazahabwa akarusho ko kuzifotozanya n’abahanzi b’ibyamamare barimo na nyir’ubwite Big Fizzo.

Fizzo arateganya kwerekeza mu Burundi kuri iki Cyumweru mu gitaramo gikomeye ahafite, nyuma akazahita asubira ku mugabane w’u Burayi mu Bufaransa, aho asanzwe aba.

Kanda HANO wumve indirimbo nshya Hansange ya Fizzo na Social bakoreye i Kigali:

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages