Ibyishimo byari byose ku bafana bari bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya mbere y’umuhanzi Koudou muri Umubano Hotel ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2013.
Muri iki gitaramo cyari icya LIVE, Koudou yaririmbanye n’abahanzi bakora umuziki nk’uwe, barimo King James, Jules Sentore, umuraperi Benny Black, umuraperi w’umwana muto Babou wacurangiwe na Paterson, Mani Martin, True D, Jody n’abandi.
Uretse umuziki w’umwimerere wanogeraga abawumva, abantu barushagaho gusetswa no gushimishwa na Arthur na Babou bagize itsinda rya Comedy Night basusurutsaga iki gitiramo bakoresheje imvugo n’amarenga byabo bisetsa.
Koudou, waririmbe indirimbo ze zakunzwe nka War Bussness, n’izindi yavuze ko iki gitaramo ari umusogongero ku bakunzi be. Yagize ati “Iyi ni intangiriro y’inzira y’ubuhanzi bwanjye ntangiye ndirimba ku giti cyanjye”.
Aya yakomozaga ku kuba ava mu itsinda rya The Brothers ryasenyutse.
Muri iki gitaramo cyateguwe na BMCG kigaterwa inkunga ikomeye na Tecno Mobile, hagaragayemo Ziggy 55 waririmbanye na Koudou muri iri tsinda rya The Borthers.



















TANGA IGITEKEREZO