00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Rwarutabura avuga nyuma yo kurumwa na Kanyombya ku Kibuno

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 29 May 2013 saa 10:11
Yasuwe :

Nyuma y’aho mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu ribaye, ni nako hagenda hagaragaramo udushya twinshi dutandukanye. Mu gitaramo cya bereye i Nyamagabe ku itariki ya 18 Gicurasi 2013, nibwo Rwarutabura umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports yarumwe na Kanyombya ku kibuno ubwo yageragezaga kumusaba kuba yamusubiza hasi Rwarutabura yanze, Kanyombya yitabaje amenyo, kuri ubu Rwarutabura aratangaza ko nta rwango rwari rurimo ku byamubayeho byose .
Mu kiganiro na (…)

Mu kiganiro na IGIHE, Rwarutabura yagize ati: “Ibyabaye byose ndumva nta rwango rwari ruri hagati yanjye na Kanyombya, yansabye kuba namusubiza hasi ntinze ahitamo kunduma ariko ntacyo nabaye kuko nababaye icyo gihe akimara kunduma gusa ntabwo nakomeretse”.

Rwarutabura ndetse na Kanyombya ni bamwe mu bantu bashyigikiye umuhanzi Senderi International Hit mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Amwe mu mafoto yaranze irumwa rya Rwarutabura.

Kanyombya yasimbutse k'urubyiniro 'Stage' agwa hasi abantu bibaza ko apfuye, ku bw'amahirwe ntacyo yabaye.
Rwarutabura ashaka gushyira Kanyombya ku bitugu.
Kanyombya yatewe ibitugu.
Kanyombya yari atangiye gusaba ko yasubizwa hasi.
Hano Kanyombya yasanze aribwo buryo bwonyine afite bwo kwitabara akoresheje amenyo yo kuruhande kuko ay'imbere atarimo kugirango bamushyire hasi.
Hano Kanyombya yari ashyizwe hasi nyuma yo kurumana ku kibuno.
Uburakari bwa Rwarutabura bwamuteye gushaka gukuramo Kanyombya imyenda yose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages