00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Jules Sentore cyimuriwe i Remera mu kindi gitaramo gikomeye

Yanditswe na
Kuya 30 October 2013 saa 08:59
Yasuwe :

Muri Kigali Serena Hotel, siho Jules Sentore azamurikira Album ye ya mbere yise “Udatsikira”, nk’uko byari bimeze, ahubwo azayimurikira i Remera muri Stade Amahoro mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Minispoc hamwe na Rwanda Cinema Center.
Iki gitaramo, Jules avuga ko cyagutse ku buryo asanga yacyita nk’iserukiramuco, kizahurirwamo n’ibyamamare mu muziki gakondo Ben Ngabo, Itorero Inganzo Ngari, Masamba, Itorero ry’Igihugu, Jean Paul Samputu, Mutsar, Sophiya Nzayisenga, Mighty Popo n’abandi. (…)

Muri Kigali Serena Hotel, siho Jules Sentore azamurikira Album ye ya mbere yise “Udatsikira”, nk’uko byari bimeze, ahubwo azayimurikira i Remera muri Stade Amahoro mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Minispoc hamwe na Rwanda Cinema Center.

Iki gitaramo, Jules avuga ko cyagutse ku buryo asanga yacyita nk’iserukiramuco, kizahurirwamo n’ibyamamare mu muziki gakondo Ben Ngabo, Itorero Inganzo Ngari, Masamba, Itorero ry’Igihugu, Jean Paul Samputu, Mutsar, Sophiya Nzayisenga, Mighty Popo n’abandi.

Iki gitaramo nk’ibisanzwe kizaba ku itariki yari iteganijwe ari yo 3 Ugushyingo ku masaha asanzwe ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30pm).

Iki gitaramo cyimuwe bitewe n’uko Jules Sentore (nk’umwuzukuru w’umusaza Athanase Sentore) yasabwe kuzagaragara aririmba mu gitaramo cyari gisanzwe cyarateguwe kuzabera i Remera kirimo ibindi bihangange mu muziki gakondo; kikazaba kigize bimwe mu bice by’ingenzi bizagira filimi izajya ku ruhando mpuzamahanga iri gutegurwa mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20.

Iyi filimi (documentaire) yitwa “Intore” izatunganyirizwa muri Hollywood, nk’uko Minisiteri ya Sipro n’Umuco yabitangarije IGIHE, yanditswe kandi iri gutegurwa na Eric Kabera, umuyobozi wa Rwanda Cinema Center.

Umuhanzi Sentore yatangarije IGIHE ko yishimiye kuba azagaragara amurika Album ye muri iki gitaramo, ashyigikiwe n’abahanzi b’ibyamamare n’inararibonye muri muzika nyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages