Igitaramo cy’umuhanzi Auncle Austin cyo kumurika Album ya kabiri yise “Uteye Ubusambo” cyari kimaze igihe cyamamazwa nticyitabiriwe nk’uko byari byitezwe.
Iki gitaramo, cyatewe inkunga na MTN Rwanda, aho kwinjira byari ibihumbi bibiri na bitanu (2000 - 5000 Rwf), cyabereye i Gikondo (Expo-Ground) cyitabiriwe n’abantu bari hejuru gato ya magana abiri (200) ubarishije ijisho. Cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2013.
Gusa ibi ntibyabujije bake bacyitabiriye kuryoherwa, kuko buri muhanzi waririmbyemo yaje yiteguye gushimisha abafana be uko ashoboye.
Ahagana mu ma saa mbiri, abantu bari bake cyane; igitaramo kitaratangira. Ariko abashyushyabirori Mc Kate na Mc Arthur (wo muri Comedy night) baje kubona ko nta kundi igitaramo kigomba gutangira, ari bwo abahanzi batangiye guhamagarwa kuririmba.
Bamwe mu bahanzi bazwi batangiye kuririmba barimo The Momo, Kid Gaju, TNP, Edouce n’abandi.
Igitaramo cyatangiye kuryoha ubwo itsinda rishya rya Active (rigizwe na Derek Sano, Olvis na Tizzo) ryatangiraga kuririmba. Iri tsinda risanzwe rinabyina ryagaragaje ko ryari ryiteguye kwiyerekana muri iki gitaramo cya mbere ryari ririmbyemo.
Two 4Real nabo baje gukurikiraho nuko basusurutsa abantu karahava. Aba bahanzi bafite injyana yabo yihariye igendera ku kuririmba indirimbo zishingiye ku gukosora ingeso zisanzwe zibaho mu miryango nyarwanda nk’ubusinzi no kwikopesha n’ibindi. Bari kumwe n’ababyinnyi bashimishije abafana benshi mu ndirimbo zabo nk’Imitobe, Agakayi baririmbanye na Ama-G The Black n’izindi.
Haje gukurikiraho abahanzi TBB, Jay Polly,Urban Boyz, Dream Boyz, Knowless waririmbanye na Oda Paccy, King James na Riderman.
Haje kuza kuririmba umuhanzi Bruce Melodie, ari nawe watangije icyiciro cya LIVE. Uyu Bruce Melody yagaragaje ubuhanga buhanitse mu guhuza indirimbo ze zikunzwe n’izindi zisanzwe zizwi z’Inyamerika n’inyarwanda. Umuhanzi Uncle Austin niwe waje gukurikiraho nuko aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka “7Days of Searching”, “Uteye Ubusambo” n’izindi zirimo inshyashya.
Muri iki gitaramo Auncle Austin yavuze ko hari abantu bakomeje kumucira akatari urutega ariko we ntatezuke ku ntego ye. Yagize ati “Ntangira umuziki hari abantu benshi bagiye bavuga ngo uriya ntazabishobora, ngo uriya ni umunyamakuru si umuhanzi ariko njye ngasohora indirimbo bakabona ko nshoboye”.
Uncle Austin yaririmbye LIVE, aganira n’abafana be kandi ananyuzamo akabasetsa.
Ahagana mu ma saa sita z’ijoro (0:00 am) nibwo umuhanzi w’umushyitsi Bebe Cool yasesekaye ku rubyiniro. Bebe Cool ntiyakanzwe n’ubuke bw’abantu, ahubwo we yakoze iyo bwabaga ngo ashimishe abakunzi be bari benshi.
Bebe Cool yaririmbye indirimbo zirenga icumi zose zishimiwe n’abafana benshi. Yaririmbanye imbaraga nyinshi ku buryo yasoje igitaramo abantu batabyifuza.
Igitaramo cyarangiye saa sita n’igice z’ijoro.
Tumwe mu dushya twagaragaye muri iki gitaramo ni uko cyari cyiganjemo abahanzi bo muri Future Records, aho Peace Jolis (ubarizwa muri iyi Label) yafashaga Uncle Austin kuririmba mu gihe Producer David uyobora iyi Label we yacurangaga piano. Ikindi ni uko Anita Pendo, umukunzi wa Producer David nawe yabaye Dj w’iki gitaramo.
King James na Ama-G The Black baje bambaye amasengeri ku rubyiniro. N’ubwo abacyitabiriye bari bake bwose, muri iki gitaramo hagaragayemo kandi ubujura n’ubusinzi bukabije.
Umuhanzi w’umugande Bebe Cool arishimiwe cyane kandi yaje ku isonga mu gushimisha abafana.



















TANGA IGITEKEREZO