00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitekerezo cya ’Rwanda Hip Hop Awards’ kigiye gusohora- Jay-Polly

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 26 May 2013 saa 05:04
Yasuwe :

Igikorwa cyo guha ibihembo abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda cyiswe ’Rwanda Hip Hop Awards’ kigamije kuzamura iyi njyana, kigiye gushyirwa mu ngiro.
Mu rwego rwo kuzamura injyana ya Hip Hop mu Rwanda, bamwe mu bahanzi nyarwanda biganje muri iyi njyana bifuje ko habaho igikorwa cyo guhemba abahanzi bazajya bitwara neza muri njyana ya Hip Hop babifashijwemo n’abaterankunga.
Mu kiganiro na IGIHE, Jay-Polly, umwe mu bagize itsinda Tuff Gang ari na we wazanye iki gitekerezo, yagize (…)

Igikorwa cyo guha ibihembo abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda cyiswe ’Rwanda Hip Hop Awards’ kigamije kuzamura iyi njyana, kigiye gushyirwa mu ngiro.

Mu rwego rwo kuzamura injyana ya Hip Hop mu Rwanda, bamwe mu bahanzi nyarwanda biganje muri iyi njyana bifuje ko habaho igikorwa cyo guhemba abahanzi bazajya bitwara neza muri njyana ya Hip Hop babifashijwemo n’abaterankunga.

Mu kiganiro na IGIHE, Jay-Polly, umwe mu bagize itsinda Tuff Gang ari na we wazanye iki gitekerezo, yagize ati: “Kata twanyuzemo ni nyinshi, igihe kirageze ngo Hip Hop igere ku rwego rwiza, igire igikorwa nk’iki mu Rwanda. Nta shiti, igitekerezo cya ’Rwanda Hip Hop Awards’ kigiye gusohora”.

Akomeza avuga ko biramutse nta gihindutse, iki gikorwa giteganijwe kuba ku itariki ya 27 Nyakanga 2013, kuri ubu bakaba bari mu myiteguro yacyo nk’ababitegura.

Bamwe mu baterangunga b’iki gikorwa twatangarijwe harimo MTN, Bralirwa itangazamakuru n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages