00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambaro migufi igiye gufatirwa ingamba mu gihugu cya Uganda

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 16 April 2013 saa 07:28
Yasuwe :

Abambara imyenda migufi muri Uganda bazajya bafungwa cyangwa bacibwe akayabo k’amashilingi, itegeko rishya rihana ibikorwa by’urukozasoni (Pornography) niryemezwa n’Inteko Ishingamategeko.
Nk’uko tubikesha The Daily Monitor, nyuma y’uko ibikorwa by’urukozasoni (Pornography) bimaze kuba ikibazo gikomeye muri Uganda, aho amafoto afatwa nk’urukozasoni anyura mu bitangazamakuru no mu bikorwa by’imyidagaduro, Inteko Ishingamategeko iri kwiga uburyo hajya hahanwa abiyambika gutyo.
Umushinga (…)

Umushinga w’iryo tegeko uvuga ko, hateganyijwe ko uzajya afatwa akora ibyo bikorwa azajya acibwa akayobo k’amashilingi miliyoni 10 cyangwa agafungwa mu gihe kitari munsi y’imyaka 10, cyangwa byaba ngombwa akaba yahanishwa ibyo bihano byombi.

Mu bikorwa iri tegeko rihana harimo, kwambika ubusa ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’amabere, ikibuno n’imyanya ndangagitsina kuko bigaragara nk’ubushotozi buganisha ku mibonano mpuzabitsina. Ibi bikorwa bikaba binagaragara nk’ibibangamira umuco w’igihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages