Irakoze yambikanye impeta y’urudashira na Senga ku wa 11 Kanama 2018 nyuma y’umwaka amusabye akanamukwa (muri Kanama 2017). Barushinze kandi nyuma y’imyaka itanu bari mu munyenga w’urukundo.
Aba bombi basezeraniye kubana akaramata hafi y’Ikiyaga cya Kivu kuri The Palm Beach Resort, ibirori byo kwiyakira bibera kuri Kivu Park Hotel. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira ku munsi wabo w’amateka.
Irakoze usanzwe ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatunguye umukunzi we amuririmbira indirimbo irimo amagambo y’urukundo, byatumye asagwa n’ibyishimo araturika ararira. Iki gikorwa cyakoze ku mitima ya benshi bituma bahaguruka babaha amashyi y’urufaya n’impundu z’urwunge.
Senga na Irakoze basezeranye mu mategeko ku wa 10 Kanama 2018, mu muhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu.
Irakoze akora umuziki uhimbaza Imana kuva mu 2014, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ndaguhaye ishimwe’’, “Anyitaho’’ n’izindi. Uyu muririmbyi anabarizwa muri Azaph International yo muri Zion Temple.
Mu mishinga ye muri uyu mwaka, Irakoze afite gahunda yo kumurika ibihangano birimo indirimbo na filime amaze iminsi yandika.
Irakoze yamenyekanye cyane muri sinema akina muri filime ya “Anita’’ igice cya mbere n’icya kabiri. Yakinnye kandi mu yitwa “Melissa’’, “Wekeza’’ yo muri Tanzania n’izindi. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo icy’umukinnyi witwaye neza muri Rwanda Movie Awards mu 2012.
Mu muziki we, Irakoze afashwa na Moriah Entertainment isanzwe ikorana n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO