00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin, Okkama, Kevin Kade na Ross Kana bakoze igitaramo cy’amateka i Burundi (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 July 2023 saa 04:13
Yasuwe :

Abahanzi Nyarwanda barimo Ish Kevin, Okkama, Ross Kana, Kevin Kade, Logan Joe na Shemi bakoreye amateka i Bujumbura mu gitaramo cyafashije Abarundi kwishimira imyaka 61 ishize babonye Ubwigenge.

Iki gitaramo cyahawe izina rya ’East Coast Coachella Festival’ cyabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika ahitwa World Beach, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023.

Cyateguwe na Sosiyete ya 1:55AM Ltd, yashinzwe n’Umushoramari Coach Gaël, ukora ibijyanye no gutegura ibitaramo, gutunganya indirimbo z’abahanzi no kubafasha mu bikorwa bitandukanye.

Ni igitaramo cyahuriranye n’ibiruhuko ndetse n’ibirori Abarundi barimo byo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 61 ishize babonye Ubwigenge.

Ubwitabire bwari hejuru ndetse Abarundi bashimangiye ko bakunda umuziki Nyarwanda mu buryo bw’umwihariko birenze kuba Abanyarwanda baba baririmba mu rurimi bumva.

Nk’ibisanzwe, Abarundi bari babukereye, bakeye ku maso, imyambaro y’impeshyi [Summer] bayikozeho. Ingwagasi y’inyota na yo baba bayitsindisha ’Ikiyeri’.

Saa 22:27, ni bwo umurishyo utangiza igitaramo wakomwe n’umuhanzi Shemi, wahereye ku ndirimbo yise ’Ntagotwa’.

Uyu mwana ukiri muto yigaruriye imitima y’Abarundi n’Abanyarwanda muri rusange binyuze mu ndirimbo yise ’Peace of Mind’.

Ni yo yahise aririmba maze Abarundi n’Abanya-Kigali bari bitabiriye iki gitaramo bafatanya na we kuyiririmba, akajya atera bakikiriza.

Umuhanzi Shemi ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro
Shemi yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zirimo ’Ntagotwa’ na 'Peace of Mind’

- Umuziki Nyarwanda urakunzwe i Bujumbura

Byagukora kubyakira uramutse ugiye mu mahanga ugasanga ahantu bacuranga indirimbo y’umuhanzi wasize i Kigali kandi bose bayizi.

Bujumbura yo abahanzi Nyarwanda bayibayemo ibyamamare kuko muri buri kabari cyangwa akabyiniro, usaga Abarundi bazi neza indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.

Nka Christopher mu ndirimbo, ’Hashtag’, Juno Kizigenza mu ndirimbo ’Jaja’, King James muri ’Ganyobwe’, Bruce Melodie muri ’Sawa sawa’ cyangwa ’Inzoga n’ibebi’, Chriss Eazy muri ’Edeni’ cyangwa ’Lala’.

Umuziki Nyarwanda urakunzwe cyane n'abiganjemo urubyiruko

Uko Abarundi baba bakunda indirimbo z’abahanzi Nyarwanda kandi ni na ko baba banyotewe kubabona ngo babataramire, babereke rwa rukundo baba bakunda indirimbo zabo.

Ross Kana yatangiye neza

Bucura bwa 1:55AM Ltd, Ross Kana ni umwe mu bahanzi baririmbye muri ’East Coast Coachella’ ibaye ku nshuro ya mbere.

Uyu musore uherutse kwinjizwa muri iyi sosiyete ifasha abahanzi mu bikorwa bitandukanye birimo no kubakorera indirimbo, yahise ahurira mu ndirimbo na Bruce Melodie na Element yasanzemo.

Iyi ndirimbo bise ’Fou de toi’, ni imwe mu zikunzwe cyane haba i Kigali ndetse n’i Bujumbura.

Ni umuhanzi wagaragaje ko ari umuhanga mu ijwi ryiza ryanyuze benshi by’umwihariko ubwo yaririmbaga mu majwi ye bwite nta bicurangisho cyangwa ibyuma.

Yabwiye Abarundi ati "Nishimiye kubabona, ndabakunda cyane." Ni bwo bwa mbere yari yiyeretse abafana be i Bujumbura.

Okkama na Kevin Kade banyuze Abarundi

Umuhanzi Okkama uri mu bagezweho i Kigali, yageze i Bujumbura yisanga. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo ’Iyallah’, ’Ibyangwe’, ’Puchuli’ n’izindi zikunzwe i Bujumbura.

Okkama uherutse kwibaruka yageze aho amanuka ku rubyiniro afatanya n’abakunzi be kuririmba no kubyina indirimbo ze.

<

Umuhanzi Kevin Kade wakoreye mu ngata Okkama yaririmbye indirimbo ze zirimo ’Kao’, ’Umuana’ n’izindi. Ni indirimbo zose yanyuzagamo akabanza akaririmbana nta byuma cyangwa ibicurangisho, akoresheje ijwi rye bwite.

Ni umusore kandi ukoresha imbaraga ku rubyiniro akabyina mu buryo bugezweho ndetse yageze aho ajya mu bafana kuririmbana no kubyinana na bo.

Kevin Kade waririmbye indirimbo ze enye, yasoreje ku yitwa ’Umuana’ iri mu zo afite yakunzwe cyane.

Yakorewe mu ngata na Mike Kayihura wahise ahindura ibintu akaririmba mu buryo bwa ’Live’ bitandukanye n’uko abandi bakoraga ibizwi nka ’Playback’. Yaririmbye indirimbo zirimo ’Sabrina’, ’Uri mwiza’ n’izindi.

Ni indirimbo zose abitabiriye iki gitaramo bamwerekaga ko bazizi kandi bazikunda kuko bafatanyaga na we kuziririmba.

Uyu musore yeretswe urukundo rudasanzwe yakurikiwe na Drama T w’i Burundi na we werekanye ko ari iwabo.

Drama T yaririmbye indirimbo zirimo ’Madamu’, ’Hoshi’ ndetse n’iyo aheruga gukorana na Juno Kizigenza.

Nk’umwana uri iwabo, Abarundi bamweretse urukundo bafatanya kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze.

Ish Kevin, Umwami wa Trapish mu Rwanda n’i Burundi

Umuraperi Ishimwe Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin yongeye gushimangira ko ari we wicaye mu ntebe y’ubwami bwa Trapish i Kigali n’i Bujumbura.

Ish Kevin yageze ku rubyiniro igitaramo cyamaze kwambukiranya umunsi, dore ko yahamagawe saa 12:36 z’i Kigali na Bujumbura, ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023.

Yakiriwe ku rubyiniro na Dj Marnaud wabanje kuvanga imiziki kugira ngo abitabiriye iki gitaramo bajye mu mujyo wo kubyina Hip hop.

Ish Kevin yinjiriye ku ndirimbo ye yise ’No Cap’ abanza kubibutsa ko ashaka ku mafaranga, ati ’bayampe imifuka yabo ikame’.

Yakiranywe urufaya rw’akaruru k’abari bitabiriye iki gitaramo bari banze gutaha batamubonye.

Uyu muraperi ufitanye indirimbo na Yvan Buravan yayiririmbye abanje kumusabira kuruhukira mu mahoro.

Yahise yanzika ’Mutoto mtoso’, iri mu zakunzwe cyane haba i Kigali ndetse no hanze yaho by’umwihariko i Bujumbura. Ni indirimbo yahise akurikiza iyitwa ’Ba bahungu’.

Logan Joe uri mu bagezweho i Kigali na we yiyeretse Abarundi nyuma yo guhamagarwa ku rubyiniro na Ish Kevin basanzwe bakorana bya hafi muri Trappish.

Uyu muraperi yaririmbye indirimbo ze ebyiri zirimo iyitwa ’Ibitambo’, ’Forever’, ziri mu zakunzwe cyane.

Aba basore bongeye gushimangira ko injyana na Hip hop ikunzwe by’umwihariko mu rubyiruko.

Byashimangiwe n’indirimbo ’Amakosi’ yasoje iki gitaramo aho Abarundi n’abitabiriye iki gitaramo bose wabonaga bayizi neza.

Ish Kevin ni we wakomye umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo saa 1:10. Asoza agira ati "Murakoze cyane Buja, ndabakunda. Aha ni mu rugo nshobora kuhagaruka isaha ku isaha."

Yashimye umuhanzi Big Fizzo witabiriye iki gitaramo agiye gushyigikira aba bahanzi, avuga ko ari iby’agaciro kubona umuhanzi bakuze bareberaho aba yaje kubashyigikira.

Abitabiriye bibukijwe ko saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, kuri World Beach n’ubundi hongera kubera igitaramo cyiswe ’Amapiano Day’ cya Dj Marnaud n’abandi ba Djs.

Ish Kevin ubwo yari ku rubyiniro byagaragaye ko Abarundi bamukunze
DJ Marnau (iburyo) n'umuraperi Ish Kevin
Abarundi bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi

Amafoto: Akayezu Jean de Dieu i Bujumbura


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages