00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya SFB rigiye gutora Nyampinga

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 8 October 2013 saa 03:42
Yasuwe :

Tariki 2 Ugushyingo 2013, Ishuri ry’Icungamutungo n’Amabanki (SFB) rizatora Nyampinga mushya urihagarariye, asimbure Ingabire Elsie Grace.
Ishimwe Dieudonne, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ltd, bategura aya marushanwa, yabwiye IGIHE ko imyitozo irimbanije ku batoranyijwe.
Yagize ati “Ubu bari kwitoza, batangiye ari abakobwa 17, ariko batatu baza kuvanwamo kubera ibyo btari bujuje, abandi bane bavanwamo mu ijonjora, ubu hasigaye icumi (…)

Tariki 2 Ugushyingo 2013, Ishuri ry’Icungamutungo n’Amabanki (SFB) rizatora Nyampinga mushya urihagarariye, asimbure Ingabire Elsie Grace.

Ishimwe Dieudonne, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ltd, bategura aya marushanwa, yabwiye IGIHE ko imyitozo irimbanije ku batoranyijwe.

Yagize ati “Ubu bari kwitoza, batangiye ari abakobwa 17, ariko batatu baza kuvanwamo kubera ibyo btari bujuje, abandi bane bavanwamo mu ijonjora, ubu hasigaye icumi ari nabo bazatorwamo Nyampinga”.

Ingabire Elsie Grace, w’imyaka 21, niwe uheruka kwambikwa ikamba rya Nyampinga SFB 2013.

Abari batorewe umwanya wa Nyampinga 2013

Ba Nyampinga batorwa bakunze kunengwa ko baheruka batorwa ntibazongere kuvugwa.

Minisiteri ya Sipro n’Umuco iheruka gutangaza ko uyu mwaka hazaba amarushanwa akomeye yo gutora Nyampinga w’u Rwanda.

Muri iiki cyumweru tuzabagezaho amafoto y’aba bakobwa icumi bazatorwamo nyampinga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages