00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Ishuri ryisumbuye rya APACE hagiye gutorwa Nyampinga

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 24 June 2013 saa 03:59
Yasuwe :

Ishuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu, rikunze kugaragaramo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro, rizatora Nyampinga kuri uyu wa 29 Kamena.
Aya matora azakorwa muri iri shuri rizwi ku kabyiniro ka Groupe Scolaire Mount Kigali, binyuze mu itsinda Talenters, rigizwe na bamwe mu banyeshuri baryigamo.
Iri shuri rigiye gutora Nyampinga nyuma y’igihe batangiye igikorwa cyo kujya batora umunyeshuri uberwa kurusha abandi n’umunyeshuri ugenda neza.
Aya marushanwa kandi bayateguye babifashijwemo na (…)

Ishuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu, rikunze kugaragaramo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro, rizatora Nyampinga kuri uyu wa 29 Kamena.

Aya matora azakorwa muri iri shuri rizwi ku kabyiniro ka Groupe Scolaire Mount Kigali, binyuze mu itsinda Talenters, rigizwe na bamwe mu banyeshuri baryigamo.

Iri shuri rigiye gutora Nyampinga nyuma y’igihe batangiye igikorwa cyo kujya batora umunyeshuri uberwa kurusha abandi n’umunyeshuri ugenda neza.

Aya marushanwa kandi bayateguye babifashijwemo na Arine Umurerwa, igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2012.

Kuri ubu abakobwa barushanwa ni 14; bose bavuga ko biyumvamo icyizere n’ubushobozi bwo kuba Nyampinga.

Uhujimfura Jean Claude, uhagarariye itsinda Talenters, avuga ko gutoranya abahatanira umwanya wa Nyampinga APACE, hibanzwe ku kuba bagira amanota nibura ari hejuru ya 65%, kuba afite ubwiza bw’inyuma ndetse no kuba hari ubumenyi afite mu bijyanye no kwiyerekana.

Ubu imyiteguro irarimbanije. Abagize akanama nkemurampaka (Judges), bazaba ari Aline Gahongayire, Ndayishimiye Jean Claude ukuriye Premier Model Agency, na Mama Eliminante.
Biteganijwe ko uzahiga abandi azahembwa mudasobwa ifite agaciro k’ibihumbi Magana abiri (200,000 Rwf) hamwe n’ibindi bihembo bitaratangazwa.

Umurerwa Ariane, igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w'U Rwanda 2012

Dore abakobwa bazatorwamo Nyampinga uhiga abandi mu ishuri rya APACE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages