N’ubwo Minisiteri ya Siporo n’Umuco yari yatangaje ko itemera iyizihizwa ry’umunsi mukuru wa Halloween mu Rwanda, ntibyabujije ko ahantu hanyuranye mu mujyi wa Kigali uyu munsi wizihijwe nk’uko wari wateguwe.
Kuri uyu munsi wa Halloween usanzwe wizihizwa henshi ku Isi, hibukwa abapfuye bose, aho abantu baba bambaye ibintu byiganjemo ibiteye ubwoba, bisize amarangi, n’ibindi bidasanzwe byose biganisha ku rupfu, ari nabyo byaranze abawizihije hano i Kigali.
Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa cyane mu bihugu byo mu Burayi n’Amerika tariki 31 Ukwakira, ariko henshi mu mahoteli na tumwe mu tubari dukomeye muri Kigali [turenga dutandatu] bahisemo kuwizihiza muri weekend, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo.
Umunyamakuru wa IGIHE wazengurutse ahagiye hizihirizwa uyu munsi mukuru mu masaha ya saa tanu z’ijoro na saa sita, yasanze abari baje biteguye kuwizihiza bari bambaye imyenda icikaguritse, biyambitse ibintu (masque) mu maso, bisize ibintu bishashagirana bisa nk’ibishirira biri kwaka n’ibindi nk’ibyo.
Aba bantu bari biganjemo abazungu n’abandi banyamahanga.
Margaret [izina twahinduye], uri mu kigero cy’imyaka 30, twasanze hamwe mu hizihirijwe uyu munsi, aganira na IGIHE, yavuze ko uyu munsi kuri we ahora awizihiza kandi ko yanejejwe no kuba kuri iyi nshuro yawizihizanyije n’umugabo we.
Ati “Kuri njye Halloween ni umunsi nakunze kujya nizihiza mba mu Bugande, ariko n’ubu nishimiye kuwizihizanya n’umugabo hamwe n’aba bantu bari bateraniye hano, twishimye.”
Minisiteri ya Siporo n’Umuco ikimenya ko hari hamwe mu hazizihirizwa uyu munsi mukuru yari yahise isohora itangazo yamagana ibirori nk’ibi ivuga ko “binyuranije n’Umuco Nyarwanda”.
Ariko ibi hari benshi bagaragaje ko bataryishimiye harimo umwe mu boherereje ubutumwa burebure agaragaza ingingo ku yindi ko kwizihiza Halloween atari uguta umuco nk’uko Minispoc ibivuga.
Iri tangazo ryaje rikererewe, ryatumye kandi kuri One Love, hamwe mu hari kubera uyu munsi wari wateguwe na K-Team, bahindura izina ryawo aho kuwita Halloween bawita Costume Party.
Itangazo Minispoc yari yasohoye:
Inkuru bifitanye isano:
Ibitaramo bya "Halloween" byahawe akato mu Rwanda
Kigali : Haritegurwa Halloween, umunsi hambarwa ibisa nk’iby’abapfuye n’ibiganisha ku rupfu



















TANGA IGITEKEREZO