Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, cyatangiye saa moya zuzuye. ’Urwamazimpaka’ ni izina rizimije iri torero ryahaye umukino wagaragajwe muri iki gitaramo.
Uyu mukorongiro ugaruka cyane ku buryo u Rwanda rwagiye rwiyubaka mu gijhe cy’imyaka isaga 24 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inganzo Ngari iwukina yashakaga kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu gukomeza guteza imbere igihugu. Abagize iri torero bawukinnye bashaka kwerekana ko nyuma y’ibyabaye byose u Rwanda rwamaze impaka.
Uretse uyu mukino, iri torero ryagaragaje undi mukino wo kurata Polisi y’u Rwanda, aho abarigize bamwe bishyize mu cyimbo cy’abakora ibyaha bakaza kubabarirwa n’abari bahawe inshingano nk’iza polisi ndetse abo banyabyaha bamanika amaboko bemera ko bavuye ku izima.
Muri iki gitaramo hagaragayemo imbyino zitandukanye zirimo Ikinimba kimenyerewe mu majyaruguru y’u Rwanda, Gushayaya, Urusengo, Umuhamirizo, Imyoma ikunze gukoreshwa berekana uko inka zabagaho mu Rwanda rwo hambere ndetse n’iy’iyitwa Nkombo yakomotse bantu bo ku Nkombo.
Iki gitaramo cyamaze amasaha arenga ane cyaranzwe n’udushya twinshi, aho kijya guhumuza Massamba Intore na Muyango bagiye imbere bagafasha ababyinnyi guhogomba no kongera gushyira abafana mu mwuka w’ibya Kinyarwanda.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Gakuba Jeanne d’Arc wari uri muri iki gitaramo , yabwiye iri torero ko ridakwiye gucika intege ndetse rikajya rikora ibitaramo ngarukakwezi mu rwego rwo kwigarurira urubyiruko no kuruha impanuro zituma rureka ingeso mbi.
Ati “Kuririmba mu bukwe nk’itorero rya Kinyarwanda ntabwo bihagije, uretse kuba mwatumirwa mu bitaramo runaka ariko nibura rimwe mu kwezi mujye mutegura igitaramo nk’iki mubwire abantu, mwabonye ko abantu baje kandi bitari bizwi cyane.”
Yakomeje avuga ko kuba abantu bitabiriye ari benshi bigaragaza ko ibirori nk’ibi bikenewe, muri gahunda yo guteza imbere serivisi n’umuco mwiza.
Yasabye n’andi matorero kugendera ku rugero rwa Inganzo Ngari.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO