Kuva kuwa Mbere itorero ryo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, riri mu iserukiramuco ribera muri Kaminuza ya Kenyatta University (KU Culture Week Festival 2013), aho riri kurushaho kugaragaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino.
Nyuma y’imikino ibiri rimaze gukina, iri torero ryatoranyijwe mu bihugu bike bizaserukirwa ku munsi wo gusoza iri serukiramuco, umunsi uzaba witabiriwe n’abaperezida b’ibihugu banyuranye.
Iri serukiramuco ririmo amatorero 47, yose akazahabwa impamyabumenyi nyuma y’iri serukiramuco rizasozwa kuri iki Cyumweru.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abantu benshi (audience) bareba ibirori bari hagati y’ibihumbi icumi na cumin a bitatu (10,000 - 13,000).
Kaminuza ya Kenyatta University yigamo abanyeshuri ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000).
Bimwe mu bitaramo Inyamibwa babyinnye:



















TANGA IGITEKEREZO