Kuri uyu wa 2 no kuwa 4 Kanama itorero Inyamibwa rizakora ibitaramo bibiri I Kigali na Huye mu rwego rwo kurushaho gususurukana n’abakunzi baryo no kugaragaza ubwiza bw’umuco nyarwanda.
Ibi bitaramo bizatangira mu masaha y’umugoroba (6:00PM) byiswe “[u Rwanda] turwambike inkindi”.
Aganira na IGIHE Lambert Niyonshuti, umuyobozi w’itorero Inyamibwa yavuze ko igitaramo cya mbere kizabera I Remera ahitwa ku gicumbi cy’Umuco, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu muri VIP, bitatu ku bakuru n’igihumbi ku bana.
Yavuze kandi ko igitaramo cy’i Huye kizabera mu nzu mberabyombi, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bitatu muri VIP, bibiri ku bakuru n’igihumbi na Magana atanu ku bana.
Yijeje abakunzi b’iri torero ko nk’ibisanzwe igitaramo kizaba kiryoheye ijisho kandi ko kizatangirira igihe. Yavuze kandi ko Itorero Inyamibwa ritegura ibindi bikorwa bizaba byiganjemo urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO