00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ryakoze igitaramo cya mbere, Kate Bashabe aratungurana (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 January 2025 saa 11:49
Yasuwe :

Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ rigizwe n’intore zahoze mu Bihame by’Imana ryakoze igitaramo kidasanzwe, cyitabiriwe cyane n’abantu batandukanye, Kate Bashabe aratungurana arahamiriza.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 25 Mutarama 2025.

Bamwe mu bazwi basezeye Ibihame by’Imana bakerekeza mu ‘Ishyaka ry’Intore’ ryakoze igitaramo cyishimiwe barimo Cyogere Edmond, Mucyo w’Icyogere, Gatore Yannick na Ruti Joel.

Bahuriye mu gitaramo cyiswe “Indirirarugamba’’. Uyu wari umutwe w’Ingabo wabayeho ku ngoma y’Umwami Cyilima Rujugiro, wiganjemo abana bato n’urubyiruko.

Bivugwa ko icyatumye baba Indirirarugamba ari uko bagiye ku rugamba igihe cyabo kitaragera kuko bari bakiri bato ariko bari bafite imyitozo ihagije kuko bitozaga cyane. Gusa kuko u Rwanda rutoherezaga abana mu rugamba, igihe kiragera ruraterwa, rusumbirijwe biba ngombwa ko ba bana bajyanwa ku rugamba kubera amaburakindi. Aba bana bagezeyo baba intwari ari na byo ‘Ishyaka ry’Intore’ bakinnye.

Iki gitaramo cyatangiye Ishyaka ry’Intore bishyize mu mwanya w’ingabo zatumweho n’Umwami kuko hari abana b’Indirirarugamba, bari mu itorero bamurikaga aho bageze.

Igitaramo kigeze hagati umwami yakira amakuru avuye ku mutasi we bita Nkundumwami avuga ko u Rwanda ruri hafi guterwa n’ibihugu by’abaturanyi. Amaze kwakira ayo makuru ni ko kwegeranya ingabo kugira ngo zitegure.

Cyogere Edmond uri mu bayobozi bakuru b’Ishyaka ry’Intore yabwiye IGIHE ko yavuze ko ari ibintu bakinnye bakurikije aya mateka.

Ati “Iriya mikino njyarugamba mwabonye ni abana bitozaga kugira ngo bazamenye uko bazitwara bahagarariye u Rwanda. Ni bwo byaje kurangira tugarutse turarwana tuza kuvuga amacumu, twerekana uko urugamba rwagenze twegukanye intsinzi.”

Yakomeje avuga ko batangira byari ibintu bikomeye ariko bakihangana.

Ati “Iyo utegura ibi bintu ubwoba ntibwabura ariko na none iyo uzi ko ibintu utanga ari byiza bikurema agatima, ukaba uzi ko n’abantu batangiye kudushyigikira kuva kera. Ushingiye ku byamamare mwabonye, ibinyamakuru, uwo twageragaho wese akitaba karame. Niyo mpamvu twavuze ngo turashyigikiwe ahubwo ni ahacu ho kwitegura uru rugamba.”

Yavuze ko babanje gushyira hanze amatike 1.500 akaba iyanga, ariko bikaza kurangira bashyize hanze andi arenga 2.500 ndetse ko n’abakurikiye iki gitaramo bari hanze y’u Rwanda.

Cyogere yateguje ikindi gitaramo kirenze icyo abantu babonye, agaragaza ko undi mwaka hazaba iserukiramuco.

Ati “Umwaka utaha ntabwo twifuza iki gitaramo turifuza iserukiramuco. Ni yo mpamvu ntashobora gutegereza umwaka utaha, ngiye gushaka ibintu byiza cyane hagati bitegura iserukiramuco. Ndi kubitegurana imbaraga, ibi byiza mwabonye tubizengurutse u Rwanda rwose.”

Yavuze ko abantu bagiye kujya batungurwa n’Ishyaka ry’intore n’ubwo bari basanzwe babazi.

Ati “Natangiye mbashimira byabaye ibintu byiza birenze ibyo nakekaga ariko nababwiye ngo ni ubwa mbere mutwumvise, ariko si ubwa mbere mutubonye.”

“Ngira ngo hari icyo byabafashije kuba atari ubwa mbere batubonye ariko na none twatunguwe no kubona ari ubwa mbere mutwumvise mukatwitabira gutya, mutweretse ko namwe muri ‘Indirirarugamba’ koko. Twatabaranye.”

Muri iki gitaramo hagaragayemo abasirikare barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ikindi, Kate Bashabe usanzwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatunguranye ahamiriza muri iki gitaramo.

Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ryerekanye imikino itandukanye yo hambere
Ni igitaramo cyo muri Mutarama cyatumye benshi bataramana ibyishimo
Abana bahawe ikaze mu itorero ‘Ishyaka ry’Intore’
Ni igitaramo cyo muri Mutarama cyatumye benshi bataramana ibyishimo
Kate Bashabe wambaye umukenyero akurikiye igitaramo
Ruti Joel ni umwe mu bagize iri torero
Kate Bashabe ni umwe mu bigaragaje muri iki gitaramo
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ryashimishije abantu ubwo baririmbishaga umwirongi
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ nubwo bataramara igihe kinini ariko bamaze kwigarurira imitima ya benshi
Ruti Joel ni umwe mu bigaragaje muri iki gitaramo cyane ko asanzwe akunzwe mu muziki gakondo
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ni ubwa mbere ryari rikoze igitaramo
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ryagaragaje ubuhanga
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ bakinnye umukino ugaragaza kugambanirwa k'Umwami ugera aho akabimenya
Ruti Joel asimbuka urukiramende
Ikigitaramo cyari cyuje uburyohe
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ bagaragaje ko umuziki gakondo ukunzwe
Iki gitaramo cyari kinogeye ijisho
Iki gitaramo cyari cyahawe umwanya uhagije ndetse buri wese wagiye ku rubyiniro yari yiteguye
Iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi bakunda gakondo
Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi
Alain Numa ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Abasirikare bagiriye ubumuga ku rugamba rwo kubohora Igihugu bari bitabiriye
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo
Abarimo Muyoboke Alex (iburyo) n'umuhanzi Igor Mabano uri hagati bari bitabiriye
Abahanzi Mariya Yohana na Muyango ni bamwe mu bitabiriye
Abantu bari bahimbawe

Ushaka kureba andi mafoto wakanda hano: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/albums/72177720323395255/

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages