Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu muri BK Arena, kiririmbamo abahanzi barimo Bwiza, Bushali, Marina, Chriss Eazy na The Ben wari umuhanzi w’umunsi.
Ubwo Bushali yari amaze kuririmba, mu gihe abantu bari bamaze kuryoherwa n’igitaramo bari mu bicu, MC Tino wari mu bashyushyarugamba yahamagaye Kenny Sol akaruru kaba kose, ariko arabura.
Byafashe umwanya muto wo kwibaza igikurikira, ubundi DJ Phil Peter wavangaga imiziki yegura mikoro amanuka gato, aririmba Amata yafatanyije na Social Mula, maze Anita Pendo ahita ahamagara Marina.
Nta jambo ryavuzwe ngo abafana bamenyeshwe ko Kenny Sol atakibonetse, bo babonye umwanya we uhinduwe, hahamagarwa n’undi muhanzi.
Kenny Sol yaje gusohora ubutumwa burebure asobanura uburyo hari igisa nk’ishyamba hagati y’abahanzi n’abategura ibitaramo. Bwaherekejwe n’ijambo ngo #Turambiweagasuzuguro.
Uyu ni umusore uri mu bakunzwe mu muziki mu gihugu, mu ndirimbo zirimo Haso, Say My Name, Forget, Joli n’izindi.
Yavuze ko abategura ibitaramo bafite imyitwarire yo kwigira nk’aho baruta abahanzi, ku buryo hari ubwo no kubaha akazi ko kuririmba babifata nk’impuhwe babagiriye, ubundi bakuzuza imifuka yabo.
Yagarutse ku gitaramo cyaririmbwemo na The Ben, avuga ko nubwo we atagaragaye ku rubyiniro yari imbere muri BK Arena ndetse yiteguye gutaramira abakunzi be.
Kutaririmba ngo ni icyemezo kidafitanye isano n’imyitwarire idahwitse yakunze gushinjwa abahanzi bamwe.
Yakomeje ati "Akenshi abantu bategura ibi bitaramo ni bo kibazo. Muvandimwe wanjye David Bayingana, ndagira ngo mvuge uburyo natengushywe cyane n’uburyo butari ubwa kinyamwuga wanyitwayeho mu ijoro ryahise hamwe n’itsinda dukorana. Mu magambo yawe bwite wavuze ngo ’turirimbe cyangwa tubireke’."
"Wageze n’aho ugerageza kumvisha umuntu ucunga ibikorwa byanjye kugumana telefoni yawe nk’ingwate. Koko? Kubera gusa ko twagusabaga wowe na bagezi bawe kubahiriza amasezerano twagiranye?"
Kenny Sol yavuze ko kuba ibyo byakozwe n’umunyamakuru umaze igihe kinini mu kazi, bigaragaza uburemere bw’ikibazo uyu mwuga ufite.
Avuga ko kiriya gitaramo cyagaragaje ko abategura ibi birori bashaka gukoresha abahanzi mu nyungu zabo gusa.
Yakomeje ati "@eastgold2022 ni gute mwateganyaga kugurisha amashusho yanjye mutanyishyuye?"
Yavuze ko The Ben nk’umuhanzi areberaho muri uyu mwuga, agomba kumenya ukuri kw’ibyabaye.
Kugeza ubu ntacyo abo ashinja kutamwishyura mbere y’uko aririmba baratangaza ku mugaragaro, ku byabaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!