Kuri uyu wa Gatanu, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, harabera igitaramo cyateguwe na Radio KFM, gihuza ibyamamare birimo abahanzi n’abanyamakuru, aho kwinjira ari 3,000Rwf.
Umwe mu banyamakuru bari kugitegura yabwiye IGIHE ko kigamije guhuza abanyamakuru ba KFM, abahanzi bakorana bya hafi na hafi nayo n’abafana.
Hakaba hari icyo kunywa no kurya bigura amafaranga make, umuziki wa DJ Daches, n’abahanzi abafana bifuje bakoranye na KFM muri uyu mwaka.
Ikindi kiri bugaragare muri “K unplugged” ni abahanzi bagiye bakorana n’abandi (collabo) mu 2013. Ku bw’umwihariko, KFM irateganya gukora mixtape, ni ukuvuga ko buri muhanzi azajya akurikirwa nundi hatanyuzemo MC. Ni umuziki, abantu bakabyina.
Kamwe mu dushya turi bugaragare muri iki gitaramo ni uko nta ntebe ziza kuba zihari, haraba hari akabari.
Dore uko gahunda iteye:
Saa kumi (4 PM) kugeza saa kumi n’imwe n’igice (5: 30 PM) : Kwakira abahanzi bari buririmbe muri iki gitaramo.
Saa kumi n’imwe n’igice (5:30) Guca ku gitarambaro cy’umutuku abantu bifotoza n’abastari (Red Carpet) na Photo Wall.
Saa kumi n’ebyiri (6:00PM) kugeza saa sita z’ijoro (0:00) ; Gutangira no kuba kw’igitaramo. Kiratangwizwa n’umuhanze Ricky Password mu ndirimbo ye Furahiday, haririmbe n’ibindi byamamare.
Ikintu gikomeye, ni uko abitabira iki gitaramo basabwa kwambara neza byo mu rwego rwo hejuru-k’umuntu uri class-.
Iki gitaramo kiraza gukomereza muri Serena Hotel.



















TANGA IGITEKEREZO