Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020, ahitwa Elvis Presley’s Graceland mu Mujyi wa Memphis muri Leta ya Tennessee.
Shayla Montgomery wo muri Oregon yabaye igisonga cya mbere mu gihe uwitwa Shayla Jackson wo muri Georgia yahawe ikamba ry’igisonga cya kabiri; mu gihe Audrey Eckert wo muri Nebraska yabaye igisonga cya gatatu naho Sydney Taylor wo muri Louisiana akaba igisonga cya kane.
Iri rushanwa ryari kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko ryigizwa inyuma kubera Coronavirus. Muri Kanama uyu mwaka abaritegura batangaje ko rigiye kuba ariko hagakurikizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Kiʻilani Arruda wegukanye iri kamba ryatangwaga ku nshuro ya 38, yari aherutse kwambikwa ikamba rya Miss Hawaii Teen USA 2020; ari nawo mujyi akomokamo.
Arruda ufite amaraso ya Philippines afite abavandimwe babiri bavukana nawe bato [umukobwa n’umuhungu]. Musaza we afite uburwayi bwa Autisme bwanatumye ahagurukira gukorera ubuvugizi ababana n’ubu burwayi kubera we.
Autisme ni uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire bijyanye n’ibibazo byo kwisanga mu muryango ndetse no gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto.
Umwaka ushize ikamba rya Miss Teen USA 2019 ryambawe na Kaliegh Garris. Uyu mukobwa ufite amaraso yo muri Afurika ari mu bakobwa bakoze amateka umwaka ushize cyane ko benshi mu bakurikirana amarushanwa y’ubwiza bavuga ko uri mu myaka yahiriye abakobwa birabura.
Uyu mukobwa kimwe n’abandi biraburakazi nka Cheslie Corrinne Kryst wabaye Miss USA 2019 , Nia Imani Franklin wabaye Miss America 2019 na Zozibini Tunzi wo muri Afurika watorewe kuba Miss Universe 2019; bari mu bahiriwe cyane n’umwaka wa 2019.
Miss Teen USA ni murumuna wa Miss America, irushanwa rikomeye rihuza abakobwa bamaze guca akenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!