00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidumu ni umwe mu bazita izina ingagi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 28 May 2013 saa 02:07
Yasuwe :

Mu gihe hari gutegurwa igikorwa cyo ’Kwita Izina’ ku nshuro ya 9, n’ubwo abazita amazina abana b’ingagi bataramenyekana, umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi cyane ku izina rya ’Kidum’ ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko akabarizwa muri Kenya, byamenyekanye ko agomba kuboneka ku rutonde rw’abazita Izina.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’ Igihugu cy’Iterambere ’RDB’, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gushyira ahagaragara gahunda yo Kwita Izina (…)

Mu gihe hari gutegurwa igikorwa cyo ’Kwita Izina’ ku nshuro ya 9, n’ubwo abazita amazina abana b’ingagi bataramenyekana, umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi cyane ku izina rya ’Kidum’ ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko akabarizwa muri Kenya, byamenyekanye ko agomba kuboneka ku rutonde rw’abazita Izina.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’ Igihugu cy’Iterambere ’RDB’, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gushyira ahagaragara gahunda yo Kwita Izina abana 12 n’umuryango w’ingagi imwe yakuze ikajya gushinga uwayo, wiyongera ku miryango 18 iri muri Pariki y’Ibirunga.

Rica Rwigamba yatangarije abanyamakuru ko urutonde rw’abazita amazina abana b’ ingagi rutarajya ahagaragara, ariko ubwo abanyamakuru bamubazaga niba bazibuka umuhanzi Kidum wabibasabye mu mwaka ushyize ubwo Bitaga izina ku nshuro ya munani, yemeza ko batamwibagirwa.

Yagize ati: "Abazita izina ntabwo turabatangaza, ariko ubwo na we ari mu bazibukwa. Tuzabanza turebe ko yazabasha kwitabira icyo gikorwa cyo Kwita Izina."

Mu mwaka ushize w’2012, ubwo Kidum yaririmbaga mu gikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi basaga 19 n’umuryango umwe, yasabye ko na we yazibukwa mu bazita izina muri uno mwaka wa 2013.

Igikorwa cyo ’Kwita Izina’ kitabirwa n’abantu batandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Kuri ubu, Kidum yashyize hanze indirimbo ibyinitse cyane yise "Enjoy".

Yirebe hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages