00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Nyuma y’ikizamini cya Leta, abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye bahuye baratarama

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 10 November 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Kuwa gatandatu tariki 9 Ugushyingo ahagana mu ma Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba muri Lemigo Hotel, abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bataramiye amanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu gitaramo cyiswe “Promo Party 2013”cyateguwe n’abanyeshuri bigaga mu ishuri rya “Glory Secondary School”.
Iki gitaramo cyaranzwe no kunyeganyega kuri buri wese no kwishimana bafata icyo kunywa, aho abakitabiriye bose bari bambaye costume ku basore n’amakanzu y’ibirori ku (…)

Kuwa gatandatu tariki 9 Ugushyingo ahagana mu ma Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba muri Lemigo Hotel, abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bataramiye amanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu gitaramo cyiswe “Promo Party 2013”cyateguwe n’abanyeshuri bigaga mu ishuri rya “Glory Secondary School”.

Iki gitaramo cyaranzwe no kunyeganyega kuri buri wese no kwishimana bafata icyo kunywa, aho abakitabiriye bose bari bambaye costume ku basore n’amakanzu y’ibirori ku bakobwa, bose babyina nyinshi mu ndirimbo za King James nka “Umuriro watse” n’izindi z’urukundo.

Muri ibi birori nta wicaraga, intebe zari zakuweho kuko buri wese yari yiteguye kuwuceka, hamwe kandi n’itsinda rya "TNP" mu ndirimbo zabo z’ibirori nka “kamucerenge”, “Indahiro” n’izindi, ndetse n’umuhanzi "Rick Password" wasusurukije ikii gitaramo kakahava.

Nyuma y’uko abahanzi baririmba, abanyeshuri basoza amasomo muri “Glory Secondary School” batoye umukobwa bise umwamikazi (Queen) w’abarangije umwaka wa 2013, aba uwitwa "Ihozo Elise" na "Mwangacucu Eddy" watowe nk’umwami (king) w’abarangiza mu mwaka wa 2013, hakurikijwe kandi abampaye neza kurusha abandi.

Uretse kuba igitaramo cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri ba "Glory Secondary School" cyitabiriwe n’abandi babyifuje bo mu yandi mashuri yisumbuye basoza amasomo y’umwaka wa 2013.

Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya mbere giteguwe n’abanyeshuri biga muri Glory, cyaje gusorezwa muri “Rainbow hotel” aho ibirori byakomereje “After party”.

Udutsinda tw'abungikanya imbyino natwo twaharanzwe
Akanyamuneza no kwikoraho byari bikenewe ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye
King James mu myambarire itamenyerewe kuri we, yazengurukaga aririmbira buri bose aho bari
Kwitwara nk'uri mu rukundo nibyo byaranze King James mu ndirimbo z'urukundo

>


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages