Nyuma yo guhabwa ibyangombwa no gufasha umukecuru w’umukene, ubu umuhanzi King James akomeje ibikorwa yatangiye abinyujije muri Foundation yamwitiriwe.
Kuri ubu King James Foundation iri kurushaho gukora ibikorwa byibanda ku gukangurira urubyiruko kwirinda gutwara inda zitateganyijwe, ikangurira abakobwa kwirinda gutwara inda batateganyije n’ibindi bikorwa bifasha urubyiruko.
Ubu iri no muri gahunda zo kureba uko ibi bikorwa byasakara hose bikagera no hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’iyi Foundation, Ruhumuriza James (umenyerewe nka King James) yagize ati “ Ibi ni ibintu bihangayikishije, kuba abana bakiri bato ndetse n’urubyiruko batwara inda zitateganyijwe kandi bazitewe n’abagabo bakuze (ba Sugar Dady), ni ibintu byica icyerekezo cyacu nk’urubyiruko, niyo mpamvu nka King James Foundation twiyemeje kubirwanya muri gahunda ihoraho dufite.”
Muri gahunda zayo King James Fondation isanzwe yibanda cyane ku rubyiruko. Itanga inyigisho ku rubyiruko mu rwego rwo kurufasha kumenya uko rwakwitwara.
Kugeza ubu King James Foundation ibikorwa byayo bya mbere yabitangiriye mu ishuri ry’ "Umutara Polytchnic", riri mu Karere ka Nyagatare.
Iyi Foundation irateganya kandi kwerekeza n’ahandi hatandukanye mu gihugu ikora ibikorwa nk’ibi.
kurikira Indirimbo Mana ndagukunda



















TANGA IGITEKEREZO