00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless arataramira abanyamuhanga kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 24 April 2013 saa 04:44
Yasuwe :

Umuhanzi Butera Knowless, aherekejwe na AmaG The Black na Christopher bazataramira i Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2013.
Mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi be mu bice bitandukanye, Knowless arataramira abanyamuhanga, igitaramo kikazabera ahitwa ‘Ahazaza Center’ kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h).
Safari Placide wateguye iki gitaramo yagize ati “ Twateguye iki gitaramo tugendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka Jenoside, maze tukita ‘Kwigira Concert’ kugira ngo (…)

Umuhanzi Butera Knowless, aherekejwe na AmaG The Black na Christopher bazataramira i Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2013.

Mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi be mu bice bitandukanye, Knowless arataramira abanyamuhanga, igitaramo kikazabera ahitwa ‘Ahazaza Center’ kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h).

Safari Placide wateguye iki gitaramo yagize ati “ Twateguye iki gitaramo tugendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka Jenoside, maze tukita ‘Kwigira Concert’ kugira ngo dufashe abanyamuhanga kudakomeza guheranwa n’agahinda k’abacu twabuze.”

Yakomeje avuga ko atari Knowless gusa uzaririmba, ko azaba afatanyije na AmaG The Black hamwe na Christopher n’abandi; yongeraho ko imyiteguro yacyo igenda neza.

Mu rwego rwo gufasha buri wese kwitabira icyo gitaramo, igiciro cyo kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 1000 gusa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages